Irushanwa "Agaciro" rigarutse AS Kigali icakirana na Rayon Sports

Ku munsi wa mbere w’irushanwa ryiswe Agaciro Championship, AS Kigali irahura na Rayon Sports ku matara ya Stade Amahoro

Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Amahoro haratangira irushanwa ryitiriwe ikigega Agaciro Development Fund, rikaza guhuza amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiona 2017/2018, ari yo APR Fc, AS Kigali, Rayon Sports na Etincelles.

Umwaka ushize Rayon Sports yacyegukanye hitabajwe Tombola
Umwaka ushize Rayon Sports yacyegukanye hitabajwe Tombola

APR Fc yabaye iya mbere iraza gutangira irushanwa ikina na Etincelles yabaye iya kane ku i Saa Cyenda n’igice, Rayon Sports ize gukina na AS Kigali Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, izizatsinda zikazahurira ku mukino wa nyuma ku Cyumweru.

Rayon Sports igiye guhura na AS Kigali
Rayon Sports igiye guhura na AS Kigali

Kwinjira muri iyi mikini ni ibihumbi 10 muri VVIP, 5,000 muri VIP, 2,000 ahatwikiriye mu ntebe z’umuhondo, naho ahasigaye hose hadatwikiriye ni amafaranga 1000, imikino yose ikazabera kuri Stade Amahoro.

Iri rushanwa ry’Agaciro umwaka ushize ryari ryegukanywe na Rayon Sports, ikaba ari nayo yaryegukanye ubwo ryakinwaga bwa mbere mu mwaka wa 2012, icyo gihe Rayon Sports yatsinze Mukura ku mukino wa nyuma Mukura igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka