Irambona Eric na Andrew Buteera bayoboye abakinnyi barambye mu makipe yabo

Myugariro wa Rayon Sports akaba na Kapiteni wungirije muri iyo kipe, Irambona Eric na hamwe na Buteera Andrew, umukinnyi ukina hagati muri APR FC ni bo bakinnyi bamaze igihe kinini mu makipe yabo aho bamazemo imyaka umanani.

Buteera na Irambona bamaze imyaka umunani mu makipe bakinira
Buteera na Irambona bamaze imyaka umunani mu makipe bakinira

Urukundo rw’abafana, imikinire y’ikipe, ibikombe ndetse no gukomera kw’ikipe ni bimwe mu bituma abakinnyi baramba mu makipe.

Mu Rwanda, usanga abakinnyi basinya amasezerano y’ imyaka ibiri igenda yongerwa uko ikipe n’umukinnyi babyumvikanye. Kigali Today yabateguriye abakinnyi bamaze imyaka irenze itanu mu makipe bakinira mu mupira w’amaguru.

Abamaze imyaka umunani

Irambona Eric muri Rayon Sports

Irambona Eric (ufite umupira)uamaze imyaka Umunani muri Rayon Sports
Irambona Eric (ufite umupira)uamaze imyaka Umunani muri Rayon Sports

Irambona Eric bita umwana w’ikipe, yinjiye muri Rayon Sports nkuru mu mwaka wa 2012 aho yari avuye mu kipe y’abato ya Rayon Sports yabaga i Nyanza.

Buteera Andrew muri APR FC

Buteera Andrew ari muri APR FC kuva muri 2012
Buteera Andrew ari muri APR FC kuva muri 2012

Buteera Andrew yinjiye muri APR FC mu mwaka wa 2012 avuye mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje iyo myaka, cyabereye muri Mexique. Nubwo yakunze kurangwa n’imvune igihe kinini ariko ubuhanga bwe mu kibuga ntawe ubushidikanyaho. Na we amaze imyaka umunani muri APR FC.

Abamaze imyaka irindwi

Bishira Lattif na Bate Shamiru Robert muri As Kigali

Bishira Latif amaze imyaka irindwi muri AS Kigali
Bishira Latif amaze imyaka irindwi muri AS Kigali

Myugariro wo hagati muri AS Kigali, Bishira Lattif yageze muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2013, aho yari avuye mu ishuri ryigishaga umupira w’amaguru Isonga FC. Kuva muri uwo mwaka kugeza uyu munsi ni umukinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bwa AS Kigali.

Imyaka irindwi irihiritse umunyezamu Bate Shamiru ari muri AS Kigali
Imyaka irindwi irihiritse umunyezamu Bate Shamiru ari muri AS Kigali

Bate Shamiru Robert ni umunyezamu wa AS Kigali kuva mu mwaka wa 2013. Yageze muri iyi kipe azanywe n’umutoza Cassa Mbungo Andre aho yari amuvanye muri Espoir FC y’i Rusizi.

Mushimiyimana Regis muri Sunrise FC

Mushimiyimana Regis wambaye inkweto zitukura ni we mukinnyi urambye muri Sunrise FC
Mushimiyimana Regis wambaye inkweto zitukura ni we mukinnyi urambye muri Sunrise FC

Myugariro wo hagati Mushimiyimana Regis ukinira Sunrise FC, ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kitari gito mu ikipe imwe, aho yatangiye gukinira Sunrise mu mwaka wa 2013, igikinira i Rwamagana, ikina icyiciro cya kabiri. Uyu musore ari mu bakinnyi bafashije iyi kipe kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2014.

Rucogoza Djihad muri Bugesera FC

Rucogoza Djihad yatangiye gukina umupira muri Bugesera FC mu mwaka wa 2013
Rucogoza Djihad yatangiye gukina umupira muri Bugesera FC mu mwaka wa 2013

Kapiteni wungirije akaba n’umukinnyi ukina hagati muri Bugesera FC, Rucogoza Djihad, ari mu bakinnyi bamaze igihe kinini muri Bugesera FC. Uyu musore yatangiye gukina umupira w’amaguru muri iyi kipe mu mwaka wa 2014, aho yakinnye imyaka ibiri mu cyiciro cya kabiri. Mu mwaka we wa kabiri muri iyi kipe, ari mu bakinnyi bafashije Bugesera FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2016. Kugeza n’ubu aracyayikinira.

Abakinnyi bamaze imyaka itandatu

Mpozembizi Mohammed na Ngendahimana Eric muri Police FC

Mpozembizi Mohammed ari mu bamaze imyaka myinshi bakinira ikipe imwe, aho amaze imyaka 7 muri Police FC
Mpozembizi Mohammed ari mu bamaze imyaka myinshi bakinira ikipe imwe, aho amaze imyaka 7 muri Police FC

Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo, Mpozembizi Mohammed ari mu bakinnyi bamaze igihe kinini muri Police FC, aho ayimazemo imyaka itandatu. Mpoze, nkuko bamwita, yageze muri Police FC avuye muri Musanze FC ahagana mu mwaka wa 2014.

Ngendahimana Eric yageze muri Police FC muri 2014 avuye muri Musanze FC
Ngendahimana Eric yageze muri Police FC muri 2014 avuye muri Musanze FC

Ngendahimana Eric, na we ni umwe mu bakinnyi bamaze imyaka itandatu muri Police FC, dore ko yayigezemo mu mwaka wa 2014 avuye muri Musanze FC. Ngendahimana yabaye umukinnyi ngenderwaho muri Police FC mu kibuga hagati, ndetse akaba n’umwe muri ba Kapiteni ba Police FC.

Itangishatse Jean Paul muri Sunrise FC

Umunyezamu Itangishatse Jean Paul ufatira Sunrise FC, ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe bakinira iyi kipe yo mu Burasirazuba aho yayigezemo mu mwaka wa 2014 avuye muri Rwamagana City.

Kwizera Janvier muri Bugesera FC

Umunyezamu Kwizera Janvier bita Rihungu yageze muri Bugesera FC mu mwaka wa 2014
Umunyezamu Kwizera Janvier bita Rihungu yageze muri Bugesera FC mu mwaka wa 2014

Umunyezamu Kwizera Janvier bita Rihungu, yageze muri Bugesera FC mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2014. Uyu musore yafatanyije na bagenzi be kuzamura iyi kipe mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2016.

Abakinnyi bamaze imyaka itanu

Songa Isaie na Muvandimwe Jean Marie Vianney, muri Police FC

Songa Isaie amaze imyaka itanu muri Police FC
Songa Isaie amaze imyaka itanu muri Police FC

Rutahizamu Songa Isaie ari mu bakinnyi bamaze imyaka itari mike mu ikipe ya Police FC, aho yageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2015 avuye muri AS Kigali.

Muvandimwe JMV yavuye muri Gicumbi FC muri 2015 yerekeza muri Police FC
Muvandimwe JMV yavuye muri Gicumbi FC muri 2015 yerekeza muri Police FC

Myugariro ukina ku ruhande rw’inyuma aho bita kuri gatatu, Muvandimwe JMV, yinjiye muri Police FC mu mwaka wa 2015 avuye muri Gicumbi FC. Uyu musore yigaragaje ku mwanya anahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Nsabimana Eric Zidane wa As Kigali

Nsabimana Eric amaze gukinira AS Kigali imyaka 5
Nsabimana Eric amaze gukinira AS Kigali imyaka 5

Uyu musore ukina hagati mu kibuga, yageze muri AS Kigali avuye muri APR FC mu mwaka wa 2015. Ni umwe mu bakinnyi bagendeweho muri AS Kigali mu mya itanu ayimazemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwibagiwe Wilondja Jacques wageze muri Espoir 2009 iri mukiciro cya2 akayizamura

Alias yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

IRAMBONA ERIC yageze muri Rayon Sports ubwo Rayon Sports yaribisubiye i Nyanza bigatuma NYANZA FC iswenyuka, bityo bamwe mu bakinnyi bari muri NYANZA FC bashyizwe muri Rayon , IRAMBONA, MAYEDE , Gerard Bikorimana ni bamwe mubisanze muri Rayon.

Didi yanditse ku itariki ya: 29-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka