Iragire Saïdi wakiniraga Mukura amaze gusinya muri Rayon Sports

Myugariro Iragire Saidi wari umaze imyaka ibiri akinira Mukura, amaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe ya Mukura yari yatangaje ko yamaze gutandukana na myugariro Iragire Saïdi, kuri iki gicamunsi akaba amaze kwerekeza muri Rayon Sports.

Iragire Saidi usanzwe anahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, asanze muri Rayon Sports abandi ba myugariro bagomba kurwanira umwanya barimo Manzi Thierry, Habimana Hussein ndetse na Mutsinzi Ange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

@ John Sembagare

Ariko ninde wakubeshye ko contract igomba gusinyirwa byanze bikunze mu biro?
Hahahaa!!!

Salvator yanditse ku itariki ya: 7-06-2019  →  Musubize

@ uwiyise Sembagare

None se iriya restaurant bari barimo ni iyawe?

Ufana iyihe kipe? Igira ibiro hehe? Inama ni uko wacu gam izamu ryawe irya Rayon Sports ukarireka kuko rirarinzwe bikomeye😁😁😁

Kalisa yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

hahahha,nonese birashoboka KO Rayon Sport itagira aho ikorera hahahhaha ,mbega mbega ngo barasinyira muli Resitora( Restaurent)harya ngo barashaka kubaka Stade yemwe ndabasetse peeeee,ne babanze bubake ibiro byo gukoreramo bareke kubuza umwanya abantu baje kwishakira ibyo kurya muli Resitora

Sembagare john yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka