Iradukunda Bertrand yasinye imyaka ibiri muri Gasogi United

Rutahizamu usanzwe akinira ikipe ya Mukura VS Iradukunda Bertrand yamaze gusinyira ikipe ya Gasogi United amasezerano y’imyaka ibiri

Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko rutahizamu Iradukunda Bertrand wari umaze imyaka abiri akinira ikipe ya Mukura Victory Sports, yaba yarasinyiye ikipe ya Gasogi United amaserano y’imyaka ibiri, ariko umuyobozi w’iyi kipe akaba yari yabihakanye anyuze ku rubuga rwa Twitter.

Iradukunda Bertrand wifuzwaga n'andi makipe mu Rwanda yahisemo kujya muri Ga
Iradukunda Bertrand wifuzwaga n’andi makipe mu Rwanda yahisemo kujya muri Ga

Amakuru yizewe atugeraho yemeza ko uyu mukinnyi yasinyiye ikipe ya Gasogi United ku wa Gatandatu tariki 16/05/2020, gusa kugeza ubu bikaba bitaratangazwa ku mugaragaro nk’uko iyi kipe isanzwe ibigenza, aho ibinyuza ku rubuga rwayo rwa Twitter ndetse n’Urubuga rwa Interineti (Website).

Iradukunda Bertrand wakiniye amakipe nk’Isonga Fc, APR FC, Bugesera, Police Fc ndetse na Mukura VS, ni umwe muri ba rutahizamu bahagaze neza mu Rwanda, aho kugeza ubu shampiyona yahagaze ku munsi wa 24 amaze gutsinda ibitego 12.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka