Iradukunda Bertrand wavunikiye mu myitozo ntagikinnye umukino wa Togo (AMAFOTO)

Rutahizamu w’Amavubi na Gasogi United Iradukunda Bertrand, yakuwe ku rutonde rw’abaza gukina umukino wa nyuma mu matsinda uhuza Amavubi na Togo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri guhera I Saa tatu z’ijoro, Amavubi aracakirana n’ikipe y’igihugu ya Togo, aho ikipe iza gutsinda uyu mukino ihita ikatisha itike ya ¼ cy’irangiza cy’aya marushanwa ya CHAN.

Rutahizamu Iradukunda Bertrand ntaza kugaragara muri uyu mukino, nyuma y’imvune yagiriye mu myitozo ubwo yagonganaga na myugariro Eric Rutanga, umuganga w’Amavubi akaba yemeje ko uyu mukinnyi atagikinnye umukino wa Togo.

Iradukunda Bertrand aje yiyongera kuri Nsabimana Eric Zidane usanzwe ukinira ikipe ya AS Kigali, uyu akaba yaravunikiye mu mukino wa mbere wahuje u Rwanda na Uganda, bituma atanakina umukino wa Maroc, aha naho umuganga w’Amavubi akaba yaratangaje ko azamara hanze hafi ibyumweru bibiri.

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka