Inzozi za Kevin Monnet-Paquet zo gukinira Amavubi zikomeje kuyoyoka

Rutahizamu wa Saint-Etienne Kevin Monnet-Paquet ufite inkomoko mu Rwanda, agiye kumara umwaka w’imikino

Nyuma yo kumara amezi umunani yaravunitse, aho yari aherutse kongera kugaruka mu kibuga mu ntangiriro z’uku kwezi, yaje kongera kugira imvune isa n’iyo yari yagize muri Gashyantare uyu mwaka, akaba yarayigize mu mpera z’iki cyumweru mu myitozo.

Kevin Monnet-Paquet yari yagarutse mu kibuga ariko yongeye kuvunika
Kevin Monnet-Paquet yari yagarutse mu kibuga ariko yongeye kuvunika

Kevin Monnet-Paquet w’imyaka 31 yakorewe ikizamini kwa muganga kuri uyu wa mbere, ibisubizo bya mbere byerekana ko atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino, aho igihe gito ashobora kumara hanze y’ikibuga ari amezi atandatu, mu gihe hagitegerejwe ibindi bizami azakora kuri uyu wa Kane.

Yavunikiye mu myitozo mu mpera z'iki cyumweru
Yavunikiye mu myitozo mu mpera z’iki cyumweru

Monnet Paquet wavukiye mu gihugu cy’u Bufaransa kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwanda mu kwa 11/2018 ni bwo yari yatangaje ko yiteguye kuba yakinira Amavubi ubwo yaganiraga na Radio ya RMC (Radio Monte carlo yo mu Bufaransa)

Yagize ati” Barampamagaye ariko ntibyagenda neza , kubera iki se ntabakinira mbere yuko nsezera kuri ruhago, ntekereza ko nzabakinira. Ndifuza gusubira ku butaka bwa mama wanjye aho nabaye.

Uyu rutahizamu yari yitezweho kuba yazafasha Amavubi mu mikino ifite imbere irimo iyo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika ndetse n’igikombe cy’isi, ndetse n’umutoza Mashami Vincent akaba aheruka gutangaza ko bamwifuza kandi n’ibiganiro bikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi se kuki atayakiniye mbere yose Abyibutse Aruko Ashaje.

Nsengiyumva Deo yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka