Inzira Rayon Sports yanyuzemo yegukana igikombe cya 8 cya Shampiona

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya 8 cya Shampiona itsinzwe rimwe gusa, inganyije inshuro enye, mu gihe isigaje imikino ine ngo Shampiona irangire

Iyi kipe yari imaze kurata igikombe cya Shampiona cy’umwaka w’imikino ushize wa 2015/2016, kikaza kuyinyura mu myanya y’intoki, gusa yaje kwegukana igikombe cy’Amahoro itsinze APR Fc igitego 1-0.

Kwizera Pierrot ni we watangije urugamba .....

Kwizera Pierrot watowe nk’umukinnyi witwaye neza muri Shampiona ishize, ni we watangije inzira y’igikombe, ubwo yatsindaga igitego cyafunguye Shampiona, hari ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016 ubwo Rayon Sports yatsindaga inarusha Police Fc ibitego 3-0, byatsinzwe na Kwizera Pierrot, ndetse na bibiri bya Nahimana Shassir wakinaga umukino we wa mbere muri Shampiona y’u Rwanda.

Kwizera Pierrot ashimirwa na bagenzi be nyuma y'igitego gifungura Shampiona
Kwizera Pierrot ashimirwa na bagenzi be nyuma y’igitego gifungura Shampiona

Mu mukino wakurikiyeho Rayon Sports yerekeje i Rusizi, ihatera amanota 2, kuko amakipe yombi yanganyije 0-0, gusa ntibyabaye bibi cyane kuko na mukeba APR Fc yari yanganyije na Gicumbi, abiheba batangiye kwiheba kuko Rayon Sports yagombaga gukurikizaho AS Kigali, imwe mu makipe yagiye ayigora mu minsi yashize, gusa Rayon Sports yaje kwitwara neza itsinda ibitego 2-0 mu mukino waranzwe n’amakimbirane menshi.

As Kigali ntiyigeze yumva ukuntu itsinzwe na Rayon Sports, iminota ya nyuma yaranzwe n'ubushyamirane
As Kigali ntiyigeze yumva ukuntu itsinzwe na Rayon Sports, iminota ya nyuma yaranzwe n’ubushyamirane
Bakame ahanganye na Ndoli
Bakame ahanganye na Ndoli

Iyi kipe yatangiye umuvuduko wo kudatsindwa, itsinda Bugesera 1-0, itsinda Amagaju 2-0, itsinda Gicumbi 5-2, yongera kunganya na Mukura 1-1 mu mukino wavuzwemo byinshi birimo n’amarozi, inyangira Musanze 4-1, isanga Kirehe iwayo iyihatsindira 3-1, itsinda Pepiniere 3-1, inganya na Etincelles 0-0, aha yiteguraga guhura na APR, aho gutsindwa nayo byagombaga gutuma itakaza umwanya wa mbere, ni nako byagenze APR iyitsinda 1-0 cya Issa Bigirimana n’ukuboko, gusa isoza imikino ibanza itsinda Kiyovu Sports ibitego 3-0, iyisoza ku mwanya wa mbere kuko APR yari yangayirije I Bugesera.

APR na Rayon Sports, uyu nawo wagiye uzamo gushyamirana
APR na Rayon Sports, uyu nawo wagiye uzamo gushyamirana
Issa Bigirimana nyuma yo gutsinda igitego
Issa Bigirimana nyuma yo gutsinda igitego
Issa Bigirimana atsinda igitego Bakame, ari nawo mukino rukumbi Rayon imaze gutsindwa
Issa Bigirimana atsinda igitego Bakame, ari nawo mukino rukumbi Rayon imaze gutsindwa

Itangira imikino yo kwishyura nyuma y’abandi, gusa ntibyatumye isigara ….

Perezida wa FIFA yanarebye aho Police yanganyanga na Rayon Sports
Perezida wa FIFA yanarebye aho Police yanganyanga na Rayon Sports
Kwizera Pierrot mu mukino wabahuje na Police Fc, umwe mu mikino yabagoye
Kwizera Pierrot mu mukino wabahuje na Police Fc, umwe mu mikino yabagoye

Kubera imikino mpuzamahanga Rayon yari irimo, yatangiye imikino yo kwishyura abandi bamaze gukina imikino ibiri, gusa ntibyayihungabanyije kuko mukeba APR Fc yari ya yayitakaje aho yari yanganyije n’Amagaju ndetse inatsindwa na Gicumbi.

Umukino wa Mukura na Rayon Sports i Huye wavuzwemo amarozi
Umukino wa Mukura na Rayon Sports i Huye wavuzwemo amarozi
Moussa Camara ubwo yakuraga akantu umunyezamu wa Mukura yari yatabye mu izamu
Moussa Camara ubwo yakuraga akantu umunyezamu wa Mukura yari yatabye mu izamu

Rayon Sports yatangiriye ku mukino wa Police Fc kuri Stade Amahoro, ihanganyiriza ibitego 2-2, kuva icyo gihe mu mikino yakurikiyeho yose iyi kipe yarayitsinze nta kunganya, iza gutsinda andi makipe yose yakurikiyeho ariyo Espoir, As Kigali, Marines, Sunrise, Bugesera, Amagaju, Gicumbi, Musanze, Kirehe, Pepiniere, hakaba hasigaye Etincelles, APR FC ndetse na Kiyovu Sports

Rwarutabura umufana ukomeye wa Rayon Sports, areba imikino yose kuva SHampiona itangiye mpaka irangiye
Rwarutabura umufana ukomeye wa Rayon Sports, areba imikino yose kuva SHampiona itangiye mpaka irangiye

Rayon Sports yujuje amanota 67 ayemerera guhabwa igikombe cya Shampiona n’ubwo yatsindwa imikino isigaye, kikaba kibaye igikombe cya munani iyi kipe yegukanye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye igikombe cya 8

niyo samuel yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka