Intsinzi ya Arsenal, impano kuri Perezida Kagame wizihije isabukuru

Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ishema atewe n’ikipe ya Arsenal afana, nyuma y’intsinzi y’ibitego 3 kuri 1 yaraye ikuye ku ikipe ya Leicester City.

Bisanzwe bizwi ko Perezida Kagame ari umufana ukomeye wa Arsenal
Bisanzwe bizwi ko Perezida Kagame ari umufana ukomeye wa Arsenal

Perezida Kagame wizihije isabukuru y’imyaka 61 kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukwakira 2018, bisa nk’aho nta mpano yamushimishije nk’intsinzi ya Arsenal mu mukino wo ku munsi wa Cyenda wa Shampiyona y’u Bwongereza.

Iyo ntsinzi ni yo yari iya Karindwi yikurikiranya mu mikino icyenda ya Shampiyona iherutse, ikaba n’intsinzi ya 10 mu mikino yose 10 Arsenal iheruka gukina.

Kwitwara neza gutyo Arsenal yabiherukaga mu 2007, ubwo yari ikiri mu bihe byiza by’umutoza Arsene Wenger wasezeye mu mpera za Shampiyona y’umwaka ushize.

Kwitwara neza kwa Arsenal ifite umutoza mushya Unai Emery bisa n’ibyatunguye abantu benshi, batatekerezaga ko nyuma y’impinduka nyinshi zayiranze ishobora kuba iri mu zihatanira igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, cyane cyane ko yanarangije umwaka ushize iri ku mwanya wa gatandatu, ubu ikaba iri ku mwanya wa kane ariko irushwa amanota abiri gusa na Manchester City iri ku mwanya wa Mbere.

Perezida Kagame, abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Biranshimishije kubona Arsenal yongeye kugaruka ku mukino wayo mwiza kandi ikaba iri no gutsinda.”

U Rwanda rufitanye amasezerano na Arsenal yo kurwamamaza
U Rwanda rufitanye amasezerano na Arsenal yo kurwamamaza

Arsenal iherutse gusinyana amasezerano n’u Rwanda yo kurwamamaza mu mushinga wiswe “Visit Rwanda”, yamamaye ku mugabane w’u Burayi no ku isi kubera umukino ikina uryoheye ijisho.

Abakurikirana ibya ruhago ku mugabane w’u Burayi bemeza ko iyo Arsenal iri mu bihe byiza nta yindi kipe iyirusha gukina neza uretse Barcelona. Gusa kudatwara ibikombe mu myaka irenga 10 ishize, byagiye bica intege abafana benshi bayikurikiranaga.

Perezida Kagame na we ari mu bantu bakomeje kugaragaza ko bafana iyo kipe, ariko akifuza impinduka ziyisubiza mu bihe byiza yahozemo, cyane cyane ibyo kuba ifite agahigo ko kuba ikipe yonyine yashoboye kurangiza Shampiyona idatsinzwe mu 2004.

Muri iyi Shampiyona icyizere ni cyose kubera impinduka zabaye mu ikipe n’ibihe bishya byitezwe mu minsi iri imbere, ku buryo intsinzi nk’izo yaraye igize zizayigarurira abakunzi nka Perezida Kagame.

U Rwanda rufitanye amasezerano na Arsenal yo kurwamamaza mu bijyanye n’ubukerarugendo mu gihe cy’imyaka itatu. Hakaba hari icyizere ko bizafasha u Rwanda kwinjiza amadovize menshi akava kuri miliyoni 400 z’Amadolari rwinjizaga buri mwaka akagera kuri miliyoni 800 z’Amadolari.

Ubwo bufatanye busa n’ubwatangiye kubyara umusaruro kuko byahuriranye n’uko Arsenal yatangiye kwitwara neza, hakaba hari abemeza ko u Rwanda rwabaye “amahirwe mashya” kuri iyo kipe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka