Intsinzi iwacu ni ngombwa 110% - Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC avuga kuri AZAM FC

Nyuma yo gutsindwa na AZAM FC 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League 2024-2025 ku wa 18 Kanama 2024, Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC Gen. Mubarakh Muganga yijeje abakunzi b’iyi kipe ko intsinzi izaboneka mu mukino wo kwishyura.

Ubu butumwa uyu muyobozi w’icyubahiro wa APR FC akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabunyujije ku rubuga rw’abakunzi b’iyi kipe aho yabanje kubihanganisha ababwira ko ikipe izagira ibyo ikosora intsinzi ikazaboneka.

Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC Gen. Mubarakh Muganga yijeje abakunzi bayo ko mu mukino wo kwishyura uzayihuza na AZAM FC intsinzi, izaboneka kandi ari ngombwa ku kigero cy'i 110%
Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC Gen. Mubarakh Muganga yijeje abakunzi bayo ko mu mukino wo kwishyura uzayihuza na AZAM FC intsinzi, izaboneka kandi ari ngombwa ku kigero cy’i 110%

Ati "Munyemerere ntangire mbihanganisha ku ntsinzwi y’uyu mugoroba. Icyo mbijeje ni uko ikipe ikigera ino aha izakosora ahari ngombwa maze izashimishe abakunzi bayo. Intsinzi iwacu ni ngombwa 110% kandi izaba idashidikanywaho."

Ku wa 18 Kanama 2024, APR FC yatsindiwe na AZAM FC kuri AZAM Complex igitego 1-0 cyatsinzwe na Johnier Blanco kuri penaliti itaravuzweho rumwe, aho yaturutse ku ikosa Niyomugabo Claude yakoreye Feisal Salum ariko APR FC n’abakunzi bayo n’abandi banyamupira bamwe na bamwe bavuga ko itariyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka