Intego ni ugutwara ibikombe byose - Umutoza mushya wa Rayon Sports

Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itangiye imyitozo ku wa 22 Nyakanga 2022, yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, umutoza w’iyo kipe, Haringingo Christian Francis, avuga ko gahunda bafite ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Ibi umutoza mukuru wa Rayon Sports, na we mushya muri iyo kipe, yabitangaje mu gihe benshi bavuga ko iyi kipe yaguze abakinnyi benshi bakiri bato kandi batanaturutse no mu makipe akomeye, ariko kuri we avuga ko akurikije abakinnyi afite, gahunda ari ugutwara ibikombe nibura bibiri bisanzwe bikinirwa mu Rwanda.

Yagize ati “Intego zanjye ni ugutwara ibikombe byose, yaba icya shampiyona ndetse n’Igikombe cy’amahoro. Umwaka ushize twakoze ibishoboka byose turakibura, nkeka ko ari ubunararibonye umuntu yabonye (ubwo yatozaga Kiyovu Sports), ariko urebye ikipe dufite n’abakinnyi dufite n’abo tugiye kuzana, intego zo gutwara igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro zirashoboka.”

Umutoza Haringingo wa Rayon Sports
Umutoza Haringingo wa Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports iheruka gutwara igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, ifite amanota 72. Umwaka ushize w’imikino wa 2021-2022 isoreza ku mwanya wa kane n’amanota 48, mu gihe Igikombe cy’Amahoro iheruka kugitwara mu 2016, umwaka ushize ikaba yarasezerewe muri ¼ ikegukana umwanya wa gatatu.

Biteganyijwe ko mu Rwanda umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru uzatangira tariki 14 Kanama 2022, hakinwa umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki 19 Kanama 2022.

Abakunzi ba Rayon Sports bayitegerejeho byinshi
Abakunzi ba Rayon Sports bayitegerejeho byinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turabashimira amakuru mutugezaho
Ariko turifuza ko mwajya mushyiraho ingingo nyinshi ku byiriwe n’ibiramutse bivugwa hirya no hino mu gihugu.

Dufatanye Jean Leonard yanditse ku itariki ya: 30-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka