Intare na Kirehe ntizemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2019/2020

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri itangira kuri uyu wa Gatandatu, izakinwa hatarimo amakipe nk’Intare Fc na Kirehe zangiwe kubera kutuzuza ibyangombwa byasabwaga

Nyuma y’inshuro zigera kuri eshatu shampiyona isubikwa, kera kabaye iyi shampiyona byaje kwemezwa ko igomba gutangura kuri uyu wa Gatandatu tariki 30/11/2019, ikazatangira ikinwa mu buryo butandukanye n’izabanje.

Intare Fc zegukanye iki gikombe mu myaka ibiri ishize ntizemerewe gukina shampiyona y'uyu mwaka
Intare Fc zegukanye iki gikombe mu myaka ibiri ishize ntizemerewe gukina shampiyona y’uyu mwaka

Ubusanzwe iyi shampiyona yakinwaga mu buryo bw’amatsinda, nyuma hakazakinwa imikino ya 1/4, 1/2 ndetse na Final, ubu izakinwa mu buryo shampiyona y’icyiciro cya mbere ikinwamo, buri kipe ikazahura n’indi mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, iza mbere ebyiri zikazahita zizamuka mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Kirehe nayo ntiyemerewe gukina
Ikipe ya Kirehe nayo ntiyemerewe gukina

Iyi shampiyona izaba igizwe n’amakipe 13 gusa, ntizaba irimo amakipe nka Intare FC, Aspor FC, Gasabo United na Kirehe FC zangiwe kwitabira iyi shampiyona kubera kutuzuza ibyangombwa mu cyitwa Club Licensing, aho amakipe hari ibyo yagombaga kubanza kwerekana mbere yo kwemererwa.

Uko umunsi wa mbere wa shampiyona uteye:

Ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019

Rutsiro FC (Ikiruhuko)
Amagaju FC vs Interforce (Nyamagabe, 14h00)
Rwamagana City vs VJN (Rwamagana, 14h00)
Impessa FC vs Pepinieres FC (Kicukiro, 14h00)

Amagaju azatangira shampiyona yakira Interforce i Nyagisenyi
Amagaju azatangira shampiyona yakira Interforce i Nyagisenyi

Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019

UR FC vs Vision FC (UR Stadium, 14h00)
Etoile de l’Est vs Akagera (Ngoma Stadium, 14h00)
Gorilla vs Alpha FC (Kicukiro, 14h00)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka