Inkoni zirandembeje, uwantabara yanyirukana nkaruhuka- Umutoza Bekeni

Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu 1-0, umutoza Bekeni wa Gicumbi yatangaje ko gutsindwa abirambiwe ko uwamufasha yamwirukana akaruhuka

Ku mukino w’umunsi wa munani wa Shampiona wabereye kuri Stade Mumena, urangiye Kiyovu Sports itsinze Gicumbi igitego 1-0.

Ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 73 na Nzeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro, birangira Kiyovu yegukanye amanota atatu.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Bizimana Abdu Bekeni, yatangaje ko kubera gutsindwa kenshi, uwamufasha yamwirukana akaruhuka.

"Kuva natozwa ni ubwa mbere nkubiswe bigeze aha, inkoni zirandembeje, iyo umuntu akubitwa cyane ageraho akaremara, uwamfasha yanyirukana nkajya kuruhuka"

Umutoza Bekeni wa Gicumbi ngo ni ubwa mbere akubiswe (atsinzwe) bigeze aha. Ifoto: Inyarwanda
Umutoza Bekeni wa Gicumbi ngo ni ubwa mbere akubiswe (atsinzwe) bigeze aha. Ifoto: Inyarwanda

Ikipe ya Gicumbi kuva iyi Shampiona yatangira nta mukino iratsinda, aho iri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka