Ingengo y’imari idahagije itumye Komite ya Musanze FC yegura

Komite nyobozi y’ikipe ya Musanze FC yamaze gusohora ibaruwa y’ubwegure yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, ku mpamvu z’uko batishimiye ingengo y’imari ubuyobozi bw’akarere bwageneye iyo kipe muri 2021-2022.

Bamwe mu bari bagize komite nyobozi ya Musanze FC
Bamwe mu bari bagize komite nyobozi ya Musanze FC

Ni ibaruwa yanditswe tariki ya 01 Kanama 2021, aho iyo Komite yari iyobowe na Tuyishimire Placide yanditse yegura igira iti “Nyuma yo gusesengura neza ingengo y’imari mwageneye ikipe tubereye abayobozi mu mwaka wa 2021-2022, tugasanga amafaranga mwagennye atarangiza irushanwa ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, dukurikije ibikenerwa kugira ngo Shampiyona irangire neza twasanze bitashoboka”.

Barongera bati “Nyuma y’imyaka ine bamwe muri twe tumaze tuyobora Musanze FC, dukurikije amafaranga twakoreshaga muri iyo myaka tukabona ingengo y’imari igenda igabanuka, twabonye ko bishoboka kuzatujyana ahabi, kandi ikipe ya Musanze ifite abakunzi benshi”.

Muri iyo baruwa, abo bayobozi bagaragaje kandi ko nyuma y’amafaranga yabo batanga mu ikipe nk’abafatanyabikorwa, ariko hakaba harabuze abandi babunganira mu gihe mu Karere ka Musanze hari imishinga myinshi, basanga ikipe idashobora gutera imbere ku bushobozi bwabo gusa, mu gihe amafaranga atangwa n’akarere agenda agabanywa hakiyongeraho n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Muri iyo baruwa abo bayobozi banditse bashima ubufatanye bwiza bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, banashimira Imana ko bavuye mu nshingano ikipe bari babereye abayobozi ikiri mu cyiciro cya mbere.

Ibaruwa y'ubwegure
Ibaruwa y’ubwegure

Iyo ngengo y’imari akarere katanze nka nyiri ikipe mu mwaka w’imikino 2021-2022 ingana na miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda, amafaranga Kimite yeguye yemeza ko adahagije, kugira ngo ikipe yitware neza mu marushanwa ya Shampiyona itaha.

Si ubwa mbere bamwe mu bayobozi ba Musanze FC beguye bitewe n’ingengo y’imari nke ubuyobozi bw’akarere bugenera ikipe nka nyirayo, aho mu myaka ibiri ishize n’ubundi Perezida Tuyishimire Placide yari yeguranye na Komite, biba ngombwa ko ubuyobozi bw’akarere bubegera baganira n’iyo komite, yemera gusubira mu nshingano zo kuyobora Musanze FC nyuma y’uko bumvikanye ko ingengo y’imari yongerwa.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nka nyiri ikipe ntiburagira icyo buvuga kuri ubwo bwegure bwa Komite nyobozi y’ikipe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka