Gutsindwa uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo byatumye Rayon Sports yuzuza imyaka itatu itazi uko gutsinda mukeba Kiyovu Sports bimera kuko iheruka kuyitsinda tariki 1 Ukuboza 2019.Kuva Rayon Sports yatsinda Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 igitego 1-0 amakipe yombi amaze guhura inshuro zirindwi(7).

Muri iyi mikino yose mu marushanwa yose, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze imikino itandatu(6) amakipe yombi anganya umukino umwe (1).Iyi mikino irindwi (7) harimo itanu(5) ya shampiyona Kiyovu Sports yatsinzemo ine(4), umwe wo ku munsi w’Igikundiro Rayon Sports yari yateguye nundi wo mu gikombe cya Made in Rwanda Cup yose yatsinzwe.


Umukino wo kwishyura Rayon Sports muri shampiyona biteganyijwe ko izakira Kiyovu Sports tariki 15 Gashyantare 2023.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
1.Hashize imyaka 3 Rayon sport idashobora gutsinda Kiyovu.
2.Hashize imyaka 4 Rayon sport idashobora gutsinda APR.
3.Hashize imyaka 2 Rayon sport idashobora gutsinda AS KIGALI.
ESE KO wandika inkuru utabishaka ???? Wabaye iki? Yewe Umufana weee