Imyaka 14 abanyarwanda bamaze biga Siporo, yaba yaramariye iki u Rwanda?

Mu Rwanda abasaga 250 bamaze gusoza amasomo ya Kaminuza mu ishami rya Siporo, ndetse benshi banabarizwa mu bikorwa bitandukanye bya Siporo hano mu Rwanda ndetse no hanze.

Hashize imyaka 14 ishuri ryahoze ryitwa Ishuri Nderabarezi rya Kigali (KIE) ritangije ishami rya Siporo, byari ubwa mbere mu Rwanda hatangiye iryo shami,mu mwaka wa 2006 ni bwo ryashyize hanze abanyeshuli ba mbere ku isoko ry’umurimo.

Kugeza ubu rimaze kurangizamo abanyeshuri bagera kuri 205 biganjemo abagabo, mu gihe abagore bakiri ku mubare wo hasi baba abari kwiga ndetse n’abarangije.

Seninga Innocent utoza Police Fc, ni umwe mu batoza bize muri KIE, bamaze no kubona andi mahugurwa mpuzamahanga menshi
Seninga Innocent utoza Police Fc, ni umwe mu batoza bize muri KIE, bamaze no kubona andi mahugurwa mpuzamahanga menshi

Mu rwego rwo gushaka kumenya icyo iryo shuli rifasha mu iterambere rya Siporo mu Rwanda ndetse n’imbogamizi abaryigamo/abaryizemo bahura nazo,Kigali Today yakoze ubushakashatsi kuri ibyo byose benshi bibaza, yegera bamwe mu barangije bwa mbere muri iri shami.

Abakiryigamo ndetse n’abandi bafite aho bahuriye naryo, badutangariza bimwe mu byo babona iri shuli ryagejeje kuri Siporo y’u Rwanda ndetse n’imbogamizi bahura nazo, ndetse n’ibikwiye kwiyongeramo kugira ngo rikomeze gutanga umusaruro ufatika.

Shema Maboko Didier wize Siporo muri KIE, ageze ku rwego rwo gusifura imikino mpuzamahanga
Shema Maboko Didier wize Siporo muri KIE, ageze ku rwego rwo gusifura imikino mpuzamahanga

Mu kiganiro twagiranye na Shema Maboko Didier ukuriye ishyirahamwe ry’abize Siporo mu Rwanda (harimo n’abayize hanze), yatubwiye ko kugeza ubu abona hari akamaro gafatika iri shami ryagize mu iterambere rya Siporo mu Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo, ubutoza, ubusifuzi, ubuganga ndetse n’ibindi.

Mu ntangiriro byari byifashe gute?

“Kuva mu 2006 ubwo KIE ubu yabaye UR – CE yasohoraga abanyeshuli ba mbere baje basanga hari abandi bize Siporo hanze (Burundi, Cameroun na Cote d’Ivoire n’ahandi), tubona hari impinduka mu iterambere rya Siporo, kuko Abanyarwanda bamenye ko Siporo nayo yigwa mu ishuli kandi ikaba yatunga n’abayize”

Shema Maboko Didier asifurira Angola na Mozambique mu gikombe cy'Afurika
Shema Maboko Didier asifurira Angola na Mozambique mu gikombe cy’Afurika

“Ibi bikaba bituma tubona ko abize iri shami bagize uruhare mu iterambere rya Siporo duhereye aho babarizwa, yaba mu mashuli ndetse no mu yandi mashyirahamwe y’imikino”

Mbere y’uko iri shuli ritangira, wasangaga abakoraga ibikorwa bya Siporo abenshi batarabyize, wasangaga bikorwa n’ababonye amahugurwa atari ku rwego rwo hejuru cyangwa se ababigiyemo kubera kubikunda, aha Shema Maboko Didier yadutangarije ko ubu hatangiye kugaragara ubunyamwuga mu bikorwa bya siporo bitandukanye, uretse mu buvuzi hakiri imbogamizi

Grace Nyinawumuntu wagize uruhare runini mu ikipe ya AS Kigali yiharira ibikombe byo mu Rwanda mu bagore, akaba ari nawe mutoza w'ikipe y'igihugu kugeza ubu nawe yize Siporo muri KIE
Grace Nyinawumuntu wagize uruhare runini mu ikipe ya AS Kigali yiharira ibikombe byo mu Rwanda mu bagore, akaba ari nawe mutoza w’ikipe y’igihugu kugeza ubu nawe yize Siporo muri KIE

Yagize ati “Muri iki gihe, usanga abize siporo bafite akazi muri Siporo, hari impinduka bazana aho bari kubera ko baba bakora ibyo bigiye kandi bakunda, harimo nk’abarimu mu mashuli, abasifuzi mu mikino itandukanye n’abatoza.”

“Usanga n’abo bakorera bishimira kuba bafite abantu babyigiye, aha twakongeraho n’abandi bakora mu buyobozi bw’amashyirahamwe atandukanye y’imikino nabo batanga umusaruro, gusa nko mu rwego rw’ubuvuzi bwa siporo ntabwo turabona abize Siporo, ariko ngo banagire ubumenyi bwihariye (Specialisation) mu buvuzi bwa siporo."

“Imbogamizi zirahari kuko ku isoko ry’umurimo mu rwego rwa Siporo haracyari ikibazo cyo kubaha akazi nk’abanyamwuga, kuko ntabwo abanyarwanda bari bamenyereye kumva ko hari abiga sport bikaba n’umwuga”

“Ibi rero bituma no kubona akazi bigorana kuko akazi muri Sport usanga ahanini badashingira kuri Qualification y’uwize sport nk’umwuga, ahubwo hari abahitamo kureba abahoze ari abakinnyi cyangwa se n’abandi baba barize ibindi”

Aha naho Shema yasifuraga umukino mpuzamahanga urimo na USA izwi nk'igihangange muri uyu mukino
Aha naho Shema yasifuraga umukino mpuzamahanga urimo na USA izwi nk’igihangange muri uyu mukino

"Abize Siporo mu myaka ya mbere, nyuma yo kugera hanze barasabira abakiri mu ishuli ko bavugururirwa amasomo biga, bikaba mu rwego rwo kunoza integanyanyigisho, akaba amasomo azabafasha ku isoko ry’umurimo"

Abakobwa baracyari bake cyane, ni iyihe mpamvu ibitera?

Mu gushaka kumenya impamvu nyamukuru ituma abakobwa batitabira, twegereye umwe mu bakobwa bize muri iri shuli ndetse kugeza ubu uri no gutanga umusanzu ufatika mu iterambere rya Siporo y’u Rwanda, adutangariza impamvu nyamukuru, gusa ku mpamvu ze bwite ntiyifuje ko amazina ye yatangazwa.

Yadutangarije ko kugeza ubu ubwitabire bw’abagore bukiri hasi, ko ndetse no kubona akazi cyangwa guhabwa amahirwe igihe bahanganye n’abagabo bibagora.

"Abari n abategarugori baracyari bake cyane ku buryo usanga no mu ishuri abiga ari nka 20 ariko abakobwa ari nka batatu gusa, baracyari hasi cyane kuko no mu myaka y’imbere ababyize bari bake n’ubu ni uko."

"Ibikorwa abadamu bakora birimo ubusifuzi, ubutoza n’ibindi ntabwo byoroha cyane kuko akenshi ntabwo bagirirwa icyizere nk’abagabo, ni yo mpamvu n’ababirimo bageze kure ari bake cyane, ariko bo ubwabo bumva bifitemo icyizere kandi ni ubushake bwo kubikora, ariko abamaze kugera kure bimaze kugaragara ko bashoboye."

Abakobwa bake babijyamo bagaragaza ubushobozi, bamwe basifura imikino mpuzamahanga
Abakobwa bake babijyamo bagaragaza ubushobozi, bamwe basifura imikino mpuzamahanga

Asanga kandi hari imbogamizi mu kubona akazi, ndetse bikanagira ingaruka mu bwitabire bw’abakiri inyuma

"Imbogamizi nyinshi zihari ni uko kubona akazi cyangwa kubona umwanya runaka abagabo bahari bigoye kubona akazi, bivuzeko nta cyizere bagirirwa, ubwitabire buracyari hasi cyane kuko abajya kuzamuka babona nta musaruro uhagije ababanjirije babona nabo nta motivation bagira yo kubijyamo cyane,
bigatuma bumva ko nta kizere cy’ejo hazaza."

Twaganiriye n’umwe mu bahize akaza no kuhigisha

Ngarambe Fracois Xavier kugeza ubu ni umwe mu bize muri iri shami rigitangira, ubu akaba ari umusifuzi mu mupira w’amaguru na Handball, akaba umutoza wa Handball ndetse akaba ari n’umwe mu batoza b’amakipe y’igihugu ya Handaball, ndetse kandi ubu akaba ari n’umwarimu muri iri shami.

"Mu byukuri iri shami kuva ryajyaho muri 2003 rimaze gusohora abanyeshuri barenga 205, aba bose bakaba bagaragara mu bikorwa binyuranye bya sport mu mashyirahamwe y’imikino atandukanye ndetse no mu mashuri yisumbuye."

Ngarambe Francois Xavier, umwe mu batoza ba Handball mu Rwanda, akaba n'umwarimu muri iri shuri
Ngarambe Francois Xavier, umwe mu batoza ba Handball mu Rwanda, akaba n’umwarimu muri iri shuri

Nawe abona hakiri imbogamizi, ngo ibyizwe mu ishuri bishyirwe mu bikorwa

"Imbogamizi rero zo zirahari cyane cyane mission y’abarangiza muri ririya shami ni ukujya kwigisha ibijyanye na techniques z’imikino inyuranye mu mashuri yisumbuye, bityo abana bagakura bafite ubumenyi buhagije muri buri mukino.

"Ikibazo rero ni uko abayobozi b’ibigo by’amashuri byinshi bitaraha agaciro Siporo, bityo ugasanga siporo itigishwa hamwe na hamwe ndetse hamwe inakoreshwa n’utarabyize, kugeza ubu kubona akazi biragoranye ntibiratangira cyane cyane ako kwigisha cyereka abashaka akandi katajyanye no kwigisha"

Ngarambe nawe aragira icyo asabira abakiri ku ntebe y’ishuli

"Icyo nasabira kandi nkanasaba abakiri ku ntebe y’ishuri ni uko bahabwa ubumenyi bubafasha kujya guhangana n’abandi hanze, hanyuma bakajya biga ibintu babyumva atari ugushaka amanota, kuko hanze aha hari gukora icyo umuntu yasigaranye mu mutwe apana icyo yaborotse"

"Ikindi nabasaba ni ukugerageza kumenya buri kintu cyose kuri sport yose, kuko navugako ari abageneraristes (bize siporo muri rusange), naho kugira ubumenyi bwihariye (specialisation) bazayikora nyuma kuko ntibazi Sport ikigo runaka kizabakeneraho"

"Nk’umwarimu navuga ko ibyangombwa bikenewe kugira ngo umunyeshuri ahabwe ubumenyi bumufasha guhangana hanze birahari n’abarimu babishoboye barahari ntawavuga ko byose bihari ariko ibya ngombwa birahari nta kibazo"

Hari ibyo asanga byakongerwaho mu buryo bubiri (uburi tekiniki n’uburi politiki)

"Ku buryo tekiniki ni ngombwa ko ibikorwa remezo byiyongera, aha ndavuga ko ishuli ubwaryo rigomba kuba rifite ibibuga byinshi kandi bigezweho, piscine ihoraho idakodeshwa, gymnase (inzu y’imikino), kugirango abanyeshuri bajye babona umwanya uhagije wo kwisubirishamo imyitozo ngiro kuko ni yo ituma bakamirika ibyo bize bari kumwe na mwalimu"

"Ku buryo buri politiki nasaba ko iri shami ryashyigikirwa rigahabwa ibikoresho byose rikeneye nk’uko byari bimeze iri shami rigitangira aho abanyeshuri bahabwaga ibikoresho byose bijyanye na sport, ndetse rigahabwa agaciro karengeje ako risanganywe umuntu wiga sport ntayivange n’andi masomo ikaba sport yonyine bityo bizafasha abayiga kwiyumvamo sport cyane kurusha andi masomo"

"Ikindi cyafasha sport yacu gutera imbere ni uko hategurwa na programme z’igihe gito (Diploma in coaching), n’iyo zajya zitangwa muri week-ends gusa ariko abantu bose bari mu bijyanye n’ubutoza bagahabwa aya masomo. kuko abanyeshuri baharangiza ubwabo badahagije urebye n’umubare w’abakeneye gukora sport"

Nk’umwarimu wigisha muri ishuli ubu, twamubajije ibijyanye n’aho iri shuri ryimukiye byavugwaga ko nta bikorwa remezo bihari

"Ni byo aho ishuri ryimukiye nta bikorwa remezo bihari, bityo mu gutangira buri ruhande rwose ruzabangamirwa cyane cyane ku bijyanye n’imikoro ngiro, gusa hari ingamba zo kuba dukorana n’ibigo by’amashuri twegeranye tukaba dukoresha ibibuga byabo mu gihe tugitegereje ko ibibuga byacu byubakwa neza, ariko turizera ko bizakemuka vuba kuko buri gihe intangiriro iba igoye"

Mu mikino ngororangingo yiganjemo Gym Tonic, ahenshi usanga batozwa n'abize Siporo muri KIE
Mu mikino ngororangingo yiganjemo Gym Tonic, ahenshi usanga batozwa n’abize Siporo muri KIE

Uru ni urutonde rwa bamwe mu bari gutanga umusanzu mu ngeri zitandukanye za Siporo hano mu Rwanda

• ABATOZA : SENINGA Innocent (Umutoza wa Police Fc), MUTOKAMBALI Moise (Umutoza w’ikipe ya Basketball), NGARAMBE Francois Xavier (Umutoza wa Handball akaba n’umusifuzi muri Handball na Football), NDANGUZA Theonas (Football), SIBOMANA Aimable (NPC), HATEGEKIMANA Corneille, MWAMBALI Serge (Football – Referee Instructors), NYINAWUMUNTU Grace (Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Abagore), BUHAKE Albert (Basketball), AHISHAKIYE Alexandre (Basketball), MUHIRWA Jean Claude (Basketball IPRC-South BBC W)

Grace Nyinawumuntu wagize uruhare runini mu ikipe ya AS Kigali yiharira ibikombe byo mu Rwanda mu bagore, akaba ari nawe mutoza w'ikipe y'igihugu kugeza ubu nawe yize Siporo muri KIE
Grace Nyinawumuntu wagize uruhare runini mu ikipe ya AS Kigali yiharira ibikombe byo mu Rwanda mu bagore, akaba ari nawe mutoza w’ikipe y’igihugu kugeza ubu nawe yize Siporo muri KIE

• ABASIFUZI : Aha dufite urutonde rw’Abasifuzi Mpuzamahanga mu mikino itandukanye ariko abazwi cyane harimo aba bakuikira : SHEMA Maboko Didier (Basketball), BWIRIZA Nonati Raymond (Football), NYINAWABARI Speciose (Football), MURANGWA U. Sandrine (Football), TUYISHIME Angelique (Football)…..
Hari n’abandi benshi nabo bari ku rwego rw’igihugu (National Referees) muri discipline zitandukanye, ndetse abandi bakaba na ba Commissaires

• ABAKORA MURI FITNESS Club: BARIHE Gustave (RADISSON BLU Kigali), BIZIMANA Patrick (Kigali SERENA Hotel), BWIRIZA Nonati Raymond (Kigali SERENA Hotel), E’GAIRMA Hermine (Sports View Hotel), Murangwa U.Sandrine (Sports View), Tuyishime Yvette (Sports View)

Abari mu buyobozi : NZEYIMANA Felix (Komisiyo y’amarushanwa muri FERWAFA), KAMANZI Emery (Ukuriye Komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA), MUKUNDIYUKURI Jean de Dieu (Komite Olempike y’u Rwanda), MUNYANZIZA Gervais (MINISPOC), HATUMIMANA Christian (FRVB), KUBWIMANA Gertrude (FRVB), TURIKUMANA Etienne (UR), NIYONSABA Anaclet (Tumba College), RUGAMBWA Alain (PLAY FOR HOPE & JUDO)

Abari kuri uru rutonde si bo bonyine kuko hari n’abandi bari mu mashuli nk’abarimu kandi bakorana na Sport Scolaire muri za Ligues ndetse n’abandi batoza mu mikino itandukanye.

Ibyifuzo by’abize muri KIE mu ishami rya Siporo

Nyuma yo kureba ibikorwa bitandukanye bimaze kugerwaho twegeranije bimwe mu byifuzo abanyuze muri iri shyri ndetse n’abahiga bafite, maze tubikusanyiriza hamwe

1. Amahugurwa y’igihe gito mu ngeri zitandukanye
2. Kongera ibikorwa remezo aho ishuri ryimukiye
3. Guhabwa amahugurwa mpuzamahanga kugira ngo babashe guhangana ku isoko mpuzamahanga
4. Abize barasabira abakiri mu ishuli ko bavugururirwa amasomo biga (Integanyanyigisho)

Abiga ubu baracyabura ibikorwa remezo birimo Piscine n'ibindi bibuga
Abiga ubu baracyabura ibikorwa remezo birimo Piscine n’ibindi bibuga

Imbogamizi

1. Ku isoko ry’umurimo hari abibanda guha akazi abahoze bakina iyo mikino ariko batayize
2. Abakobwa ntibagirirwa icyizere imbere y’abagabo
3. Ibikorwa remezo byabaye bike aho ishuri ryimukiye
4. Umubare w’inararibonye mu batanga amasomo ngiro

Iri shuri kugeza ubu ryimuriwe i Rukara, aho bigoye kubona ibikorwa remezo birimo ibibuga, Piscines n’ibindi, imikino yo kwipimiraho ntibyorishye kuyibona i Rukara, hari benshi bemeze kobishobora kuba byazagorana mu gutanga umusaruro nk’uwo mu myaka 14 ishize ryatanze.

Nta wabura gusaba Minisiteri y’uburezi ndetse n’iya Siporo gukomeza gufatanya ngo bakomeze kubungabunga iri shuli bigaragara ko rikomeje kwitabwaho ryakomeza gutanga umusanzu udashidikanywaho mu iterambere rya Siporo y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sport ninziza kubayize / kubayiga ariko ikiduca integer iyo usoje kubona imirimo hanze byabaye ingirane kuko kugeza ubu kubona akazi kajyanye na sport karabuze pe

Fred yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka