Imwe mu mikino ya shampiyona yimuwe kubera uwa APR FC na RS Berkane

Umukino wa CAF Confederation Cup uzahuza APR FC na RS Berkane kuri iki Cyumweru, watumye imwe mu mikino yari iteganyijwe kuri Stade ya Kigali izaberaho uwo mukino yimurwa

Ku Cyumweru tariki 28/11/2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hazabera umukino wa Playoff uzahuza ikipe ya APR FC na RS Berkane guhera i Saa Cyenda, aho kuri iki kibuga hari hasanzwe hateganyijwe kubera imikino ya shampiyona.

APR FC izakira RS Berkane kuri iki Cyumweru
APR FC izakira RS Berkane kuri iki Cyumweru

Kuri uyu wa Gatandatu, iyi Stade yagombaga kuberaho imikino ibiri irimo uwagombaga guhuza APR FC na Gasogi United, uyu wo ukaba warasubitswe, mu gihe undi mukino wari guhuza Kiyovu na Musanze kuri uyu wa Gatandatu, ukaba wo wimuriwe ku Cyumweru kuri Stade Amahoro.

RS Berkane izakina na APR FC kuri iki Cyumweru, byatumye imwe mu mikino yimurwa
RS Berkane izakina na APR FC kuri iki Cyumweru, byatumye imwe mu mikino yimurwa

Ku Cyumweru ho hari hateganijwe imikino irimo uwagombaga guhuza Rayon Sports na Etoile de l’Est Saa Sita n’igice, ugakurikirwa n’uwa AS Kigali na Police FC Saa Cyenda zuzuye, iyi nayo ikaba yimuwe.

Gahunda nshya y’imikino yimuwe

Ku wa Gatandatu tariki 27/11 /2021

12h30: Kiyovu Sports vs Musanze FC (Stade Amahoro)
15h30: Rayon Sports vs Etoile de l’Est (Stade Amahoro)
18h00: AS Kigali vs Police (Stade ya Kigali)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka