Imwe mu mikino ya shampiyona yimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium

Imikino ibiri y’umunsi wa 29 wa shampiyona yagombaga kubera I Bugesera kuwa Gatandatu no ku Cyumweru yimuriwe kuri Kigali Pele Stadium inahindurirwa amasaha.

Umukino AS Kigali izakina na Rutsiro FC nawo uzabera kuri Kigali Pele Stadium
Umukino AS Kigali izakina na Rutsiro FC nawo uzabera kuri Kigali Pele Stadium

Iyi mikino irimo umukino ikipe ya Gasogi United izakiramo Police FC byari biteganyijwe ko uzabera mu karere ka Bugesera ugakinwa kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023 ariko ugatangira saa sita n’igice kuko saa cyenda ikipe ya Gorilla FC kuri stade ya Bugesera izahakirira Mukura VS.

N’ubwo byari bimeze gutyo ariko mu ibaruwa Gasogi United izakira umukino yandikiwe n’Umujyi wa Kigali kuwa 18 Gicurasi 2023 usubiza iyo yari yanditse tariki 11 Gicurasi 2023 isaba kuzakirira umukino kuri Kigali Pele Stadium,wayibwiye ko ibyemerewe ariko uyisaba kuyibungabunga mu gihe hagira ibyangirika bigasubizwaho mu gihe cy’amasaha 24 uhereye igihe umukino wabereye.

Umukino ubanza wahuje amakipe yombi tariki ya 2 Ukwakira 2022, Gasogi United iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 39 kugeza ubu yatsinze Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 46 ibitego 2-0.

Undi mukino washyizwe kuri Kigali Pele Stadium nawo ni umukino ikipe ya AS Kigali iri ku mwanya wa kane n’amanota 27 izakiramo ikipe ya Rutsiro FC iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri kuko kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 27.

AS Kigali izakirira Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium
AS Kigali izakirira Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium

Ku ngengabihe yari isanzwe ihari uyu mukino wari kuzaba ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023 ukabera kuri stade ya Bugesera ariko ugatangira saa sita n’igice kuko APR FC izahakirira Rwamagana City saa cyenda,gusa nyuma yo kubisaba bakabyemererwa kuri iyi kipe n’ubundi y’Umujyi wa Kigali nawo washyizwe kuri Kigali Pele Stadium hahinduka isaha gusa ukazatangira saa cyenda aho kuba saa sita n’igice nkuko byari bimeze i Bugesera.

Kugeza ubu shampiyona ya 2022-2023 isigaje imikino ibiri kuri buri kipe dore ko uretse imikino iri mu mpera z’iki cyumweru izasozwa tariki 28 Gicurasi 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka