Impunzi z’abarundi ziba mu Rwanda zasabye FERWAFA gukina shampiyona

Ikipe y’impunzi z’abarundi ziba mu Rwanda, yandikiye Ferwafa isaba kuba yakwemererwa gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri ndetse n’andi marushanwa

Ikipe y’umupira w’amaguru y’impunzi z’abarundi yitwa AMATAVU FC, yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru “FERWAFA”, ribasaba kuba bakwemererwa gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ndetse bakanitabira andi marushanwa.

Ikipe yitwa Amatavu FC yashinzwe muri 2018
Ikipe yitwa Amatavu FC yashinzwe muri 2018

Muri iyi baruwa, banditse bavuga ko bashingira ku cyemezo cyafashwe na Komite Olempike ku isi cyo kwemerera impunzi gukina amarushanwa atandukanye, ndetse n’icyemezo cya FIFA cyo gufasha impunzi ziri mu bihugu bitandukanye kuba zakina amarushanwa mu bihugu zahungiyemo.

Iyi kipe iramutse yemerewe n’inteko rusange ya Ferwafa ari nayo isanzwe yemeza amakipe mashya, yazakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021.

Mu cyumweru ni bwo zimwe mu mpunzi z’abarundi zabaga mu Rwanda zatangiye gusubira iwabo, aho ku ikubitiro abarenga batashye, mu gihe mu Rwanda kuva 2015 habarirwaga abagera ku bihumbi 72.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri FERWAFA idufashije yokwemerera iyo equipe Amatavu igakina. Koba ari akaryo ko kugaragaza impano zifitwe nizo mpunzi. Mu bantu ibinhumbi mirongo 72000 batuye mu Rwanda ntihashobora kuburamo impano

Richy yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka