Impungenge ku musaruro wa Gicumbi FC igihemba umushahara w’ibihumbi 20Frw

Abafana ba Gicumbi FC bahangayikishijwe n’umusaruro iyo kipe izatanga muri shampyiona y’ikiciro cya mbere, mu gihe igifite abakinnyi ihemba ibihumbi 20Frw ku kwezi.

Gicumbi FC ikomeje kuvugwamo ibibazo by'amikoro
Gicumbi FC ikomeje kuvugwamo ibibazo by’amikoro

Mu gihe amakipe yo mu kiciro cya mbere akomeje kwitegura shampiyona, mu Karere ka Gicumbi ho urujijo ni rwose ku buryo ikipe yabo izaba ihagaze muri uyu mwaka.

Ubwo Kigali Today na KT Radio basuraga iyi kipe, yasanze abakinnyi ba Gicumbi FC mu myitozo.

Abakinnyi barimo kwitegura shampiyona aho izakina na Espoir ku mukino ufungura shampiyona taliki 19 ukwakira 2018.

Abafana ba Gicumbi baganiriye na Kigali Today binubira uburyo ikipe yabo iyobowemo aho basanga ariyo nta ndaro yo kudatera imbere.

Umwe mu bafana witwa Habimana Callixte yavuze koimishahara y’intica ntikize ihabwa abakinnyi bakinira iyi kipe ariyo ntandaro yo kutitwara neza akurikije aho ibihe bigeze.

Yagize ati “Turibuka igihe hari hari wa muterankunga wa Sorwathe,ikipe ifite abakinnyi bakomeye nka Tchami, Kado Janvier na ba Mwinyi ikipe yitwaraga neza, no mu minsi ishize byari byongeye kumera neza turangiza mu myanya gatanu na gatandatu ya mbere ariko ubu mu myaka itatu ishize ikipe yongeye kumera nabi.”

Stade ya Gicumbi mbere itaratenguka igisenge
Stade ya Gicumbi mbere itaratenguka igisenge

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’imishahara aricyo ntandaro. Ati “Kugira ngo uhembwe ibihumbi 20Frw uri umukinnyi ubwo se uzahura n’umukinnyi uhembwa ibihumbi 700Frw cyangwa miliyoni muhanganye?”

Kutitabwaho kw’abakinnyi bishimangirwa n’abandi bafana barimo uwitwa Nemeyabahizi Stefano. We avuga ko yatangiye gufana Gicumbi ikitwa Suzuki mu myaka y’i 1970 akongera no kuyifana yitwa Zebre ariko aribwo abonye iri mu bihe bibi.

Ati “Iyo twitegereje ikipe yacu tubona igenda irushaho kumera nabi nyamara twaratsindaga amakipe nka APR FC. Ubu umukinnyi ushaka kwigaragaza ntabwo tumugumana acamo yigendera turasaba akarere ko kaba ikipe hafi natwe tukagaruka ku kibuga.”

Igisenge cy'iyi stade ya Gicumbi cyaraguye n'ubu ntikirasanwa
Igisenge cy’iyi stade ya Gicumbi cyaraguye n’ubu ntikirasanwa

Iyo wegereye abakinnyi ba Gicumbi ntibashobora ku kubwira ko babayeho nabi, kubera gutinya ubuyobozi bavuga ko ibibazo bidahari bizacyemuka nyuma yo guhabwa ikizere n’ubuyobozi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi Murwanashyaka Masisita Gregoire, ushinzwe imari akaba na Perezida w’agateganyo w’iyi kipe urimo gusimbura uwahoze ayobora iyi kipe weguye yemera ko ibibazo bihari mu ikipe.

Ati “Ikipe yacu yagiye ihura n’ibibazo bitandukanye byagiye biterwa n’ihindagurika ry’ubuyobozi aho hari abayobozi bazaga badakunda imikino bikayica intege.

“Ubuyobozi bw’akarere bwari bwatwemereye ingengo y’imari ya miliyoni 20Frw ariko igasaranganwa amakipe yose y’akarere arimo ikipe y’inyemera, ikipe y’umukino ngororamubiri natwe. Nyuma yo gusanga aya mafaranga adahagije twasabye ubuyobozi kuyongera batubwiye ko bishoboka ubu turategereje.”

Ikibuga na cyo ntigihagaze neza kuko ubwatsi bwashizemo hagati
Ikibuga na cyo ntigihagaze neza kuko ubwatsi bwashizemo hagati

Gicumbi yaje gusimbura ikipe yitwaga Zebre FC abafana bavuga ko yitwaraga neza , nyuma yo kugabanyirizwa ingengo y’imari n’Akarere ka Gicumbi nibwo yatangiye gusubira inyuma mu musaruro.

Iyi kipe byatumye inamanuka mu kiciro cya kabiri mu kwaka ushize ariko iza kurokorwa n’isezera ry’ikipe y’intare yavuze ko itazakina ikiciro cya mbere nubwo yari yatsindiye kuzamuka.

Bamwe mu bakinnyi bahoze bakina muri Zebre FC ya kera nka Banamwana Camarade na Methodeabafana bavuga ko yatangaga ibyishimo muri uyu mujyi.

Umujyi wa Gicumbi uratera imbere ariko ikipe yabo yo nta ntambwe itera
Umujyi wa Gicumbi uratera imbere ariko ikipe yabo yo nta ntambwe itera

Ariko bakemeza ko ubu bigoye ko ikipe yabaho muri iyi minsi nta mafaranga, bitandukanye na kera aho bakinaga kubera ishyaka n’Urukundo rw’Ikipe.

Banamwana ati “Kera twakinaga dusa nk’aho dukinira urukundo rw’ikipe ariko ubungubu harimo gukina amafaranga. Iyo amafaranga atabonetse gukina biragorana. Iyo amafaranga adahari barakina ariko bagakina nk’abadafite amafaranga”

Ku mukino wa mbere wa shampiyona mu mwaka w’imikino 2018/2019, Gicumbi izafungura ikina na Espoir FC taliki ya 19 ukwakira 2018, ikurikizeho amakipe nka Sunrise na Police ku munsi wa kabiri n’uwa gatatu wa shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njyewe nibuka Zebres ikanamo nibura 90% barabanya Byumba 1Mugabo,2 Idy yarumusirikare muri 105 BN,3Eric wakoraga muri Croix Rouge arinawe wari Capt,4Alphonsi utwara Stella,kazige,Ronaldo,Kamarade,Methode,Mubumbyi Danny,nabandi abobose bavukaga Gicumbi none ubuntanumwe muragirango twashimishwa niki?

Augustin yanditse ku itariki ya: 13-10-2018  →  Musubize

iyi yo si kipe ndakurahiye pe ahubwo ntimwavuze no kuba uno mwaka yarirukanye abakinnyi bashoboye bazana abadashoboye pauvre gicumbi we

nirg yanditse ku itariki ya: 13-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka