Impungenge ku bakinnyi basoza amasezerano kubera ko shampiyona yasubitswe

Bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bararira ayo kwarika nyuma yo kumenya ko umwaka w’imikino 2019/2020 wahagaritswe kugera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2020.

Mu gihe nta myitozo nta na shampiyona byemewe mu Rwanda kugera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, nkuko inama yahuje Minisiteri ya Siporo n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino yabifasheho imwanzuro ikawutangaza kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi 2020, abakinnyi benshi basoza amasezerano mu makipe mu Rwanda bararira ayo kwarika kubera impamvu zitandukanye.

Kigali Today yaganiriye na bamwe muri abo bakinnyi gusa benshi ntibifuje ko amazina yabo atangazwa.

Umwe mu bakinnyi ba Sunrise uri gusoza amasezerano twaganiriye, yagize ati “Ndasoza amasezerano muri Sunrise. Impungenge ntizabura, kugenda usize amafaranga yawe y’umushahara bataraguhemba ni ikibazo. Nari mfite gahunda yo gushaka indi kipe, ariko agaciro kacu kamaze kumanuka hasi kuko amafaranga yarabuze”.

Umwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports waganiriye na Kigali Today yavuze ko kumara amezi atanu utagira akazi ari ikibazo gikomeye, ati “Ubuzima bugiye kudukomerana cyane kuko tugiye kumara amezi atanu nta kazi. Nkanjye nsoje amasezerano ndikwibaza niba nzaguma muri Kiyovu Sports cyangwa nzajya ahandi bikanyobera, kuko abo uvugana na bo bose barakubwira ko nta mafaranga bafite, ubwo hazabaho no kugendera ubuntu”.

Impungenge ku bakinnyi ba Mukura VS basoza amasezerano

Uwaganiriye na Kigali Today yagize ati “Niba shampiyona igiye guhagarara badufitiye amezi ane y’ibirarane by’imishahara tuzayishyuza gute? Twari twiteguye ko nitugaruka mu kibuga tuzabona aho tubishyuriza none ntitukihabonye”.

Ati “Biragoranye ko bazatwishyura kuko bisaba imanza nyinshi, uzashaka kwishyuza bazamuha ibaruwa imwirukana murumva ko bitoroshye”.

Umwe mu bakinnyi ba Musanze FC waganiriye na Kigali Today, yavuze ko gukina ari akazi nk’akandi iyo karangiye ushaka akandi, ati “Akazi kacu kararangira iyo karangiye ntiwakwicara ushaka ahandi ukina, ubu ni byo ngiye gukora”.

Icyorezo cya Coronavirus cyatumye shampiyona ihagarikwa igeze ku munsi wa 24, ikipe ya APR FC iri ku mwanya mbere n’amanota 57, ikurikiwe na Rayon Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 51.

Rutahizamu Babua Samson wa Sunrise ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho yatsinze 16.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka