Impinduka muri CECAFA yagombaga kubera muri Ethiopia

Ubuyobozi bwa CECAFA bwatangaje ko amatariki igikombe cya CECAFA cyagombaga gutangiriraho muri Ethiopia yigijwe inyuma ho ibyumweru bibiri.

Tariki 03/07/2021, nibwo muri Ethiopia hagombaga gutangira irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati n’i Burasirazuba (CECAFA), rigakinwa n’abakinnyi batarengeje imyaka 23.

Zimwe mu mpamvu zatanzwe zatumye iyi CECAFA yimurwa, harimo kuba bimwe mu bihugu biri muri gahunda ya Guma mu Rugo, ndetse no gukora ingendo zijya hanze bikaba bigoye.

Harimo kandi no kuba igihugu cya Sudani y’Amajyepfo nyuma yo gukina igikombe cy’isi cy’abarabu, bamwe mu bakinnyi b’icyo gihugu bakiri mu kato.

Ibi byaje gutuma iyi CECAFA yimurirwa mu byumweru bibiri biri imbere, ikazaba guhera tariki 17/07/2021.

Reba itangazo rivuga iby’izi mpinduka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka