Tariki 03/07/2021, nibwo muri Ethiopia hagombaga gutangira irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati n’i Burasirazuba (CECAFA), rigakinwa n’abakinnyi batarengeje imyaka 23.
Zimwe mu mpamvu zatanzwe zatumye iyi CECAFA yimurwa, harimo kuba bimwe mu bihugu biri muri gahunda ya Guma mu Rugo, ndetse no gukora ingendo zijya hanze bikaba bigoye.
Harimo kandi no kuba igihugu cya Sudani y’Amajyepfo nyuma yo gukina igikombe cy’isi cy’abarabu, bamwe mu bakinnyi b’icyo gihugu bakiri mu kato.
Ibi byaje gutuma iyi CECAFA yimurirwa mu byumweru bibiri biri imbere, ikazaba guhera tariki 17/07/2021.
Reba itangazo rivuga iby’izi mpinduka
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|