Impera z’icyumweru zirasiga hamenyekanye amakipe yinjira mu cyiciro cya mbere

Mu mpera z’iki cyumweru haraza gukinwa imikino ya 1/2 yo kwishyura, aho izizatsinda zizahita zizamuka mu cyiciro cya mbere

Kuri uyu wa Gatandatu guhera i Saa munani n’igice, amakipe ane yageze muri 1/2 mu cyiciro cya kabiri, araza kuba yongera guhatana mu mikino yo kwishyura, aho ebyiri zitsindira kugera ku mukino wa nyuma, zigahita zinakatisha itike yo kwinjira mu cyiciro cya mbere.

Intare Fc zari zasezereye Unity, ziraba zakiriye Pepiniere kuri Stade ya Kicukiro
Intare Fc zari zasezereye Unity, ziraba zakiriye Pepiniere kuri Stade ya Kicukiro

Umukino umwe urabera i Kinihira mu karere ka Rulindo, aho Sorwathe iza kwakira AS Muhanga, mu gihe umukino ubanza wari warangiye As Muhanga itsinze Sorwathe ibitego 3-0.

Undi mukino wo kwishyura uraza kubera kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu, aho Intare Fc yari yanganyije na Pepiniere 0-0 mu mukino ubanza, nabo baza kwitoramo ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere.

Uko aya makipe aza kuba ahatana, ni nako amakipe ari mu myanya ya nyuma mu cyiciro cya mbere aza kuba ahatanira kuguma muri iki cyiciro, mu gihe amwe aza kuba ahura hagati yayo.

Amagaju araba yerekeje i Rusizi gukina na Espoir, amakipe yombi anganya amanota 27
Amagaju araba yerekeje i Rusizi gukina na Espoir, amakipe yombi anganya amanota 27

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15/06/2018

APR FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro)
Miroplast FC vs Etincelles FC (Stade Mironko)
Kirehe FC vs AS Kigali (Kirehe)
Espoir FC vs Amagaju FC (Rusizi)
Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro)
Gicumbi FC vs Musanze FC (Gicumbi)
Mukura VS vs Sunrise FC (Stade Huye)
Bugesera FC vs SC Kiyovu (Bugesera)

Gicumbi nayo irahatana na Musanze mu mukino witezwe cyane
Gicumbi nayo irahatana na Musanze mu mukino witezwe cyane

Uko amakipe atandatu ya nyuma akurikirana

10. Marines, Amanota 28
11. Bugesera, Amanota 28
12. Espoir, Amanota 27
13 Amagaju, Amanota 27
14 Kirehe Fc, Amanota 25
15 Gicumbi, Amanota 21
16 Miroplast, Amanota 17

Urutonde rurambuye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka