Impamvu Diego Maradona yakundaga kugaragara yambaye amasaha abiri

Diego Armando Maradona, wabaye icyamamare ku isi kubera guconga ruhago, yitabye Imana ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2020, azize indwara y’umutima. Uyu mugabo yakundaga kugaragara ahantu henshi yambaye amasaha abiri ku maboko.

Maradona yakundaga kwambara amasaha abiri
Maradona yakundaga kwambara amasaha abiri

Uretse gukina umupira w’amaguru, uyu Munya-Argentine yakunze kugaragara yambaye amasaha abiri, ku kuboko kw’iburyo n’i bumoso.

Uretse kuba yaramamarije uruganda rukomeye rukora amasaha rwa ‘Hublot’, rwakuye inyungu nyinshi ku kuba yarambaraga amasaha abiri yarwo icyarimwe, Maradona, na we ku giti cye yari afite impamvu yambara amasaha abiri.

Impamvu yambaraga amasaha abiri, ngo ni uko yashakaga guhora amenya amasaha muri Argentine bagezeho, no mu gihe yabaga atari ho ari.

Yavuze ko mu buzima bwe afite urukundo rukomeye ku gihugu cye, ku buryo isaha imwe yahoraga iri ku masaha yo mu gihugu cye, indi akayishyira ku masaha y’igihugu agiyemo cyangwa aherereyemo.

Maradona wambaraga amasaha ahenze cyane kuko yamamarizaga ibigo bikomeye, yanakundaga kwambara imitako ihenze ku mubiri we, irimo amaherena ya diyama yambaraga ku matwi yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka