Iminsi ibiri irashize Tuyishimire Angelique ari muri koma nyuma yo kunanirwa kwakira gutsindwa

Ku wa Gatandatu mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, ubwo haberaga umukino wo kwishyura wa 1/2 mu mupira w’amaguru mu cyiciro cya kabiri mu bagore, wahuzaga ikipe ya Youvia WFC na Kayonza WFC, umukino wasojwe n’amarira kuko hari umukinnyi umwe wahise ajya muri koma nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe.

Youvia yagerageje kwishyura ibitego ariko biranga
Youvia yagerageje kwishyura ibitego ariko biranga

Mu mukino ubanza wa 1/2 wabereye i Kayonza, ikipe ya Kayonza WFC yari yatsinze Youvia WFC ibitego 4 ku busa, bivuze ko byasabaga ikipe ya Youvia kuzakora iyo bwabaga igatsinda ibitego biri hejuru ya 4 ku busa mu mukino wo kwishyura, kugira ngo yizere gusezerera Kayonza WFC, ndetse inerekeze mu cyiciro cya mbere.

Ntabwo byakunze rero kuko mu mukino wo kwishyura wabaye ku wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 i Masoro warangiye ikipe ya Youvia WFC itsinze Kayonza ibitego 4-2, bituma ihita itakaza amahirwe yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere, kuko ikipe ya Kayonza WFC ni yo yahise izamuka ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

Tuyishimire Angelique aracyari muri koma
Tuyishimire Angelique aracyari muri koma

Nyuma y’uwo mukino, abakinnyi ba Youvia WFC bananiwe kubyakira dore ko ari na wo mukino bari batsinzwe rukumbi kuva batangira shampiyona, maze amarira aba menshi mu bakinnyi b’iyo kipe, ndetse bamwe birakomera bajyanwa no kwa muganga. Uwitwa Tuyishimire Angelique we yananiwe kubyakira ahita ajya muri koma (coma) biba ngombwa ko yoherezwa i Kigali mu bitaro bya CHUK, kugeza magingo aya akaba ataranakanguka, gusa abo bari kumwe bandi batatu bo bakaba barahise basezererwa basubira mu rugo.

Aganira na Kigali Today, umuyobozi wa Youvia FC, Ndarama Mark, yavuze ko amakuru bahabwa n’abaganga avuga ko Angelique ameze neza nta kindi kibazo afite, umutima uratera neza usibye kuba akiri muri koma kandi bizeye ko aza gukanguka, ndetse anasobanura icyaba cyateye ibi.

Youvia WFC
Youvia WFC

Ati “Angelique we aracyari kwa muganga ubu ari CHUK ni ho arwariye, ari muri koma ariko amakuru abaganga baduha batubwira ko ameze neza. Bagenzi be bo bamaze gutaha n’ubu turi kumwe ndetse turimo kubaganiriza tubabwira ko bibaho. Icyateye ibi ni ukunanirwa kwakira gutsindwa na Kayonza WFC ndetse bakabura n’amahirwe yo gukina mu cyiciro cya mbere, kuko kuva twatangira shampiyona bari bataratsindwa na rimwe”.

Abandi bakinnyi bari batwawe kwa muganga harimo Dukuzumuremyi M. Claire umaze gutsindira iyi kipe ibitego byinshi, ndetse akaba yari yanatsinze ibitego 2 muri uyu mukino wabaye ku wa gatandatu. Hari kandi Muhayimpundu Ratif ukina hagati ndetse na myugariro wabo w’ibumoso Umutoniwase Denise.

Kayonza FC izakina mu cyiciro cya mbere umwaka utaha
Kayonza FC izakina mu cyiciro cya mbere umwaka utaha

Youvia WFC yasoje ku mwanya wa mbere mu itsinda rya mbere, aho mu mikino 10 yakinnye yatsinzemo 9 ikanganya umwe. Ibyo byatumwe ihura n’ikipe ya Kayonza WFC yo yari yabaye iya 2 mu itsinda rya B birangira inayisezereye, bivuze ko amakipe y’Iburasirazuba, Kayonza WFC na IPM WFC, ari zo zizahura ku mukino wa nyuma, ndetse zikazakina mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.

Basohoka mu Rwambariro
Basohoka mu Rwambariro
Abafana bari benshi bakaniye
Abafana bari benshi bakaniye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka