Imikino ya shampiyona MUKURA VS isigaje kwakira yimuriwe kuri Stade Kamena

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs igiye kujya ikinira imikino yayo isigaye ya shampiyona kuri Stade Kamena, kubera imirimo yo kuvugurura

Guhera kuri uyu wa Gatandatu ubwo ikipe ya Mukura VS izaba yakiriye ikipe ya Gorilla FC, izayakirira ku kibuga kizwi nka Stade Kamena nacyo giherereye mu mujyi wa Huye ahazwi nk’i Gatagara.

Imikino ya Mukura yimuriwe kuri Stade Kamena
Imikino ya Mukura yimuriwe kuri Stade Kamena

Ibi bije nyuma y’aho kuri Stade Huye hatangiye imirimo yo kuyivugurura, kugira ngo izabe ari yo izakira imikino mpuzamahanga y’ikipe y’igihugu AMAVUBI, mu gihe Stade Amahoro na Stade ya Kigali I Nyamirambo hataremerwa na CAF.

Ikipe ya Mukura VS ibinyujije ku rubuga rwa Twitter ikaba yatangaje ko yamaze kwemererwa na FERWAFA kwakirira imikino yayo yose isigaye ya shampiyona kuri iki kibuga, mu gihe mu gikombe cy’Amahoro ho yamaze gusezererwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka