Guhera kuri uyu wa Gatandatu ubwo ikipe ya Mukura VS izaba yakiriye ikipe ya Gorilla FC, izayakirira ku kibuga kizwi nka Stade Kamena nacyo giherereye mu mujyi wa Huye ahazwi nk’i Gatagara.
Ibi bije nyuma y’aho kuri Stade Huye hatangiye imirimo yo kuyivugurura, kugira ngo izabe ari yo izakira imikino mpuzamahanga y’ikipe y’igihugu AMAVUBI, mu gihe Stade Amahoro na Stade ya Kigali I Nyamirambo hataremerwa na CAF.
Ikipe ya Mukura VS ibinyujije ku rubuga rwa Twitter ikaba yatangaje ko yamaze kwemererwa na FERWAFA kwakirira imikino yayo yose isigaye ya shampiyona kuri iki kibuga, mu gihe mu gikombe cy’Amahoro ho yamaze gusezererwa.
FERWAFA yamaze kwemerera MUKURA VSL kuzakirira imikino yayo isigaye kuri stade ya KAMENA guhera kuri uyu wa Gatandatu aho izakina na GORILLA FC. @Huyedistric @Volcano @Hyundairwanda
@rba @AJSPOR_official pic.twitter.com/LPCLF0bOH1— Mukura Victory Sports et Loisirs (@MukuraVS) April 28, 2022
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|