Imikino ya CECAFA U-17 yagombaga gutangira uyu munsi i Rubavu yimuwe

Komite ishinzwe gutegura CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 yagombaga gutangira kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu, yamaze kwigizwa inyuma habura amasaha make ngo umukino wa mbere utangire

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Umuganda iherereye mu karere ka Rubavu, ni ho hagombaga gutangira imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17, u Rwanda rukaba gukina utangiza irushanwa rukina na Tanzania ku I Saa Cyenda n’igice zuzuye.

Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 kimwe n'andi makipe asabwa kubanza gupimwa COVID-19
Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 kimwe n’andi makipe asabwa kubanza gupimwa COVID-19

Habura igihe kigera ku isaha ngo irushanwa ritangire, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ribinyujije kuri twitter ritangaje ko aya marushanwa atagitangiye uyu munsi, ko ahubwo agomba gutangira kuri iki Cyumeru.

N’ubwo hatatangajwe impamvu nyamukuru itumye irushanwa ryimurwa, hategetswe ko amakipe ndetse n’abasifuzi bazayobora imikino bagomba gupimwa COVID-19, hakanyuramo amasaha 48 byibura mbere y’umukino.

Kuri gahunda nshya, kuri iki Cyumweru tariki ya 13/12/2020, hateganyijwe umukino umwe ugomba guhuza Ethipia na Kenya, naho ku wa Mbere u Rwanda rukazakina na Tanzania, rukazongera gukina ku wa Gatatu na Djibouti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka