Imikino y’Igikombe cy’Isi izatangira mbere y’igihe cyari giteganyjwe

Igikombe cy’Isi cy’umpira w’amaguru ‘FIFA World Cup 2022’, giteganyijwe gutangira umunsi umwe mbere y’itariki yari iteganyijwe. Kigatangira ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, kigatangira Ikipe y’igihugu ya Qatar ikina n’Ikipe y’igihugu ya Ecuador.

Sitade ya Al Bayt yo muri Qatar ni imwe mu zizakinirwaho imikino y'Igikombe cy'Isi
Sitade ya Al Bayt yo muri Qatar ni imwe mu zizakinirwaho imikino y’Igikombe cy’Isi

Ubundi byari biteganyijwe ko igikombe cy’Isi kizatangira tariki 21 Ugushyingo 2022. Ku isaha ya saa kumi ku isaha ngengamasaha (16:00 GMT).

Umukino ufungura irushanwa, byari biteganyijwe ko wari guhuza Ikipe y’igihugu ya Senegal n’ikipe y’igihugu ya Netherlands ku isaha ya saa yine (10:00) Ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022.

Ibyo ngo byaba bijyana n’uko hari umuco w’uko igihugu cyakiriye irushanwa kigomba kuba mu mukino ufungura.

Icyemezo cya nyuma ngo kizafatwa n’Inama nkuru ya FIFA (Fifa council), iba igizwe n’abaperezida batandatu ba za ‘Confederations’ kongeraho Perezida wa Fifa Gianni Infantino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka