Imikino y’ibirarane irasubukurwa APR FC icakirana na Mukura i Huye

Imwe mu mikino y’ibirarane yari yarasubitswe kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu Amavubi, irasubukurwa

Nyuma y’aho Amavubi yari amaze iminsi ategura umukino yagombaga guhuramo na Cote d’Ivoire, ndetse akaza no kuwutsindwa ibitego 3-0, ubu imikino yari yarasubitswe irasubukurwa guhera kuri uyu wa Gatatu.

Mukura yari yatsindiye APR i Kigali mu mukino ubanza, iraza kuyakirira i Huye
Mukura yari yatsindiye APR i Kigali mu mukino ubanza, iraza kuyakirira i Huye

Imikino ibiri itegerejwe n’abantu benshi, ni umukino uzahuza ikipe ya Mukura izaba yakiriye APR Fc i Huye, ndetse n’uwo Rayon Sports izaba yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Gahunda irambuye y’imikino y’ibirarane

Ku wa Gatatu tariki 27/03/2019

Sunrise FC vs AS Kigali (Nyagatare, 15h30)
Mukura VS vs APR FC (Stade Huye, 15h30)

Ku wa kane tariki 28/03/2019

Rayon Sports FC vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15h30)

Rayon Sports izakira Kiyovu ku wa Kane i Nyamirambo
Rayon Sports izakira Kiyovu ku wa Kane i Nyamirambo

Ku wa Gatandatu tariki 30/03/2019

APR FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15h30)

Ku Cyumweru tariki 31/03/2019

AS Kigali vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h30)

Ku wa Gatatu tariki 03/04/2019

AS Muhanga vs Mukura VS (Stade Muhanga, 15h30)
SC Kiyovu vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka