Imikino itatu Rayon Sports itsindwa na APR FC: Ibyo wamenya mbere y’umukino wo kuri uyu wa Gatandatu

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 saa 15h30 Rayon Sports irakira APR FC mu mukino wo kwishyura ukaba uw’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022 aho umukino ubanza APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Umukino uhuza APR na Rayon Sports usanga washyuhije impande zombi
Umukino uhuza APR na Rayon Sports usanga washyuhije impande zombi

Kuva mu 1995 amakipe yombi amaze guhura imikino 93 mu marushanwa yose. Muri iyo mikino, ikipe ya APR FC kugeza ubu ni yo imaze gutsinda imikino myinshi kuko imaze gutsinda Rayon Sports imikino 41 mu gihe Rayon Sports yatsinze imikino 29, amakipe yombi mu mateka yayo yanganyije imikino 23.

Mu mikino imaze guhuza Rayon Sports na APR FC hamaze gutsindwamo ibitego 252 ku mpuzandengo y’ibitego 2.70. Muri ibyo bitego, APR FC ni yo imaze kwinjiza mu izamu rya mukeba ibitego byinshi kuko yinjijemo 132 mu gihe Rayon Sports imaze kwinjiza ibitego 121.

Kuva mu mwaka wa 2016 amakipe yombi amaze guhura inshuro 12 mu marushanwa yose yahuriyemo. Muri iyo mikino, ikipe ya APR FC iri imbere mu gutsinda imikino myinshi aho yatsinzemo imikino icyenda(9) mu gihe Rayon Sports yatsinzemo imikino itatu(3). Muri iyi mikino yose hinjiyemo ibitego 24 birimo icumi(10) byatsinzwe na Rayon Sports mu gihe APR FC yatsinzemo ibitego 14.

Mu mikino itanu iheruka guhuza Rayon Sports na APR FC muri shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo umukino umwe(1) mu gihe APR FC yatsinzemo imikino ine(4) muri iyi mikino itanu APR FC yinjijemo ibitego birindwi(7) mu gihe Rayon Sports yinjijemo ibitego bitatu(3). Rayon Sports iheruka gutsinda ikipe ya APR FC mu mwaka wa 2019 tariki 20 Mata 2019 iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe mu minota ya nyuma na rutahizamu Michael Sarpong kuri penaliti.

Ruboneka Jean Bosco aha yishimiraga igitego yatsinze mu mukino ubanza
Ruboneka Jean Bosco aha yishimiraga igitego yatsinze mu mukino ubanza

Rayon Sports ifite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe uyihuza na APR FC, ibintu yakoze inshuro ebyiri(2) iyitsinda ibitego 5-2 aho yabikoze bwa mbere tariki ya 3 Ugushyingo 1996 mu mukino wari wateguwe n’icyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda. Yongeye kubikora tariki 26 Ukwakira 1997 mu mukino wari wateguwe kugira ngo Rayon Sports ishyikirizwe igikombe cya shampiyona yari yatwaye icyo gihe.

Rutahizamu ukomoka mu gihe cya Uganda, Davis Kasirye, ni we mukinnyi rukumbi wenyine muri uyu mukino uhuza Rayon Sports na APR FC watsinze ibitego bitatu(3) muri uyu mukino wa mbere ukomeye mu Rwanda ibi akaba yarabikoze mu mwaka wa 2016 tariki ya 4 Gicurasi 2016 kuri sitade amahoro.

Umutoza Raoul Jean Pierre Shoung watoje Rayon Sports ni we ufite agahigo ko gutoza imikino myinshi iyihuza na APR FC kuko amaze gutoza imikino 16 aho yatsinzemo imikino irindwi (7) anganya imikino itanu(5) atsindwa imikino ine(4).

Tariki ya 14 Kanama 2001 Rayon Sports yatsinze APR FC ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona maze iyitwara igikombe cya shampiyona uwo mwaka. Mbere y’uwo mukino APR FC yari ifite amanota 60 ari iya mbere ku rutonde mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 58. Icyo gihe Rayon Sports yababaje APR FC iyitsinze ibitego 4-1 ku rundi ruhande ariko tariki ya 5 Gicurasi 2016 APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 4-0 muri shampiyona byose byatsinzwe mu gice cya kabiri mu minota 17 gusa.

Rayon Sports mu mikino itanu(5) iheruka gukina muri shampiyona uyu mwaka yatsinzemo imikino itatu(3) itsindwa imikino ibiri(2) mu gihe APR FC na yo mu mikino itanu(5) iheruka gukina yatsinzemo imikino 3 itsindwa imikino ibiri(2). APR FC yaherukaga gutsindwa muri 2019, muri iyi shampiyona ya 2021-2022 kugeza ubu mu mikino 18 imaze gutsindwamo imikino ibiri(2) kandi yose yatakaje mu mikino itanu(5) iheruka gukina.

APR FC itsinze umukino wo kuri uyu wa Gatandatu iraba itsinze Rayon Sports mu mikino ine(4) yikurikiranya kuko imaze gutsinda Rayon Sports imikino itatu(3) yikurikiranya Rayon Sports idakoramo.

Essombe Willy Onana ni we watsinze igitego 1 cya Rayon Sports mu mukino ubanza
Essombe Willy Onana ni we watsinze igitego 1 cya Rayon Sports mu mukino ubanza

Mu mikino 18 imaze gukinwa, kugeza ubu ku manota 54, APR FC imaze kubonamo amanota 40 ayishyira ku mwanya wa mbere arimo 16 yabonye yasohotse kuko mu mikino icyenda imaze gukina yasuye yatsinzemo imikino ine(4) inganya ine(4) itsindwa umukino umwe(1). Muri iyi mikino 18 kandi APR FC yatsinzemo ibitego 26 itsindwamo 10 izigamye 16.

ku rundi ruhande, Rayon Sports mu mikino 18 ingana n’amanota 54 imaze kubonamo amanota 32 ayishyira ku mwanya wa kane. Ayo manota arimo 20 yabonye mu mikino icyenda(9) imaze kwakira kugeza ubu aho iri mu rugo yatsinzemo imikino itandatu(6) inganyamo ibiri(2) itsindirwa mu rugo umukino umwe(1).

Uyu mukino ni wo wa mbere ubayeho uhenze mu kwinjira muri sitade kuko uretse ibihumbi makumyabiri (20,000Frw) bisabwa kugira ngo wicare mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi icumi (10 000Frw) iruhande rwaho, ahasigaye hose hadatwikiriye kuri ubu itike ni ibihumbi bitanu (5000Frw), bikaba ari ubwa mbere bibayeho mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ngewe ndumufana wareyo gusandasabaperezida koaperi niyongera kudustinda ahite atekereza kumutoz watugejeje mumastinda cyangwase didiye gomezi kuko dukumbuye igikombe

munyaneza jacqwe yanditse ku itariki ya: 26-02-2022  →  Musubize

Nishimiye amakuru meza mudahwema kutugezaho kuko amakuru yanyu n’ingenzi. nonese mwamenya abakinnyi reyo sport iribubanzemo?

NIYIGENA Samuel yanditse ku itariki ya: 26-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka