Imikino itatu Mukura VS idatsinda, Gicumbi FC ikomeza inzira imanuka

Kuri uyu wa Gatandatu hakomeje imikino y’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022, aho ikipe ya Mukura VS yigeze kumara imikino 11 idatsindwa yujuje itatu itabona intsinzi, Gicumbi FC igakomeza kwegera umuryango w’icyiciro cya kabiri.

Mukura VS ntabwo iri mu bihe byiza
Mukura VS ntabwo iri mu bihe byiza

Mukura VS yari yakiriye Gorilla FC kuri stade Kamena izakiriraho imikino yose isigaye, kuko stade mpuzamahanga ya Huye irimo kuvugururwa. Stade Kamena ntabwo yahiriye Mukura VS uyu munsi, kuko iyi kipe muri uyu mukino yujurijemo imikino itatu (3) idatsinda muri shampiyona, nyuma yo kuhanganyiriza na Gorilla FC igitego 1-1.

Ibitego byatsinzwe na Adeaga Adeshola Johnson, watsindiye Gorilla FC ku munota wa 70 ariko kikishyurwa na Aboubakar Djibrine ku munota wa 79 atsindira Mukura VS, iyi kipe mu mikino itanu iheruka gukina nta n’umwe yatsinze. Yatsinzwemo imikino ibiri (2) inganya itatu (3) dore ko iheruka kubona intsinzi tariki ya 5 Werurwe 2022 itsinda Bugesera FC 2-0. Uyu mukino wasize Mukura VS ku mwanya wa gatanu n’amanota 39 mu gihe Gorilla FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 25.

Ikipe ya Gicumbi yakomeje kujya mu nzira igana ahabi, imanuka mu cyiciro cya kabiri n’ubwo umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi aheruka gutangariza Kigali Today ko bafite ikizere cy’uko itazamanuka, gusa mu kibuga nta cyizere ikipe irimo gutanga, kuko yakomeje kubura intsinzi.

Gicumbi FC icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere kiragenda kiyoyoka
Gicumbi FC icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere kiragenda kiyoyoka

Iyi kipe yabishimangiye nyuma yo gutsindirwa mu rugo i Gicumbi, itsinzwe n’ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya mwanya wa 11 n’amanota 28, ibitego 3-1. Ibi byasize Gicumbi FC imaze gutsinda imikino ibiri (2) muri shampiyona yose kugeza ubu, ikomeje kuba ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 16, mu gihe umukino w’umunsi wa 26 izasura Rayon Sports i Kigali.

Gicumbi FC isigaje imikino itanu irimo uwo izakirwa na Rayon Sports, ikakira Gasogi United nyuma yahoo, ikakirwa na Mukura VS ikongera kwakira Rutsiro FC bahanganiye kutamanuka, mu gihe izasoza shampiyona yakira Bugesera FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka