Imikino itanu ya shampiyona irimo uwa Rayon Sports yasubitswe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” ryatangaje ko imikino ya shampiyona yagombaga kubera i Rubavu isubikwa, ndetse n’imikino y’amakipe arwanira kutamanuka

Nyuma y’uko akarere ka Rubvu gashyizwe muri gahunda ya Guma mu Karere kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus, imwe mu mikino irimo amakipe yo mu karere ka Rubavu yasubitswe.

Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe
Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Rutsiro mu karere ka Rubavu wamaze gusubikwa, uyu ukaba ukurikiye undi ikipe ya Etincelles yagombaga kwakiramo AS Muhanga ku wa Kane nawo wasubitswe amakipe yamaze no kugera ku kibuga.

Gusubikwa k’umukino wa Etincelles na AS Muhanga, byatumye FERWAFA ifata umwanzuro wo kuba isubitse n’indi mikino y’amakipe umunani ahatanira kutamanuka kugira ngo uyu mukino uzabanze ukinwe, ubundi indi mikino yose ibere rimwe.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe iyamenyesha ko imikino yasubitswe

“Dushingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo ku wa 16 Kamena 2021 ajyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, aho Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere; “

“Mu rwego rw’imigendekere myiza ya Primus National League 2021, turabamenyesha ko imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona ku makipe yavuzwe haruguru isubitswe. Igihe iyo mikino izasubukurirwa tuzakibagezaho mu gihe cya vuba.”

“Gusubika iyi mikino biradufasha kubanza kumenya uburyo imikino y’ikipe ya Etincelles FC izakinwamo.”

Aya makipe yakirira imikino mu karere ka Rubavu, yasabwe kuba yamenyesheje FERWAFA ikibuga izakiriraho imikino bitarenze ku wa 20 Kamena saa Kumi z’umugoroba.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

Police FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 12.00PM)
Bugesera FC vs AS Kigali (Bugesera Stadium 3.30PM)
APR FC vs Marine FC (Huye Stadium, 3.30PM)

Imikino yasubitswe

Rutsiro FC vs Rayon Sports FC
Sunrise FC vs Musanze FC
AS Muhanga vs Gasogi United
Gorilla FC vs Mukura VS&L
Kiyovu SC vs Etincelles FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka