Imikino irimo uwa APR FC na Etincelles yasubitswe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko imikino ya shampiyona yagombaga kubera i Rubavu yasubitswe kubera iruka rya Nyiragongo

Nyuma y’aho amakipe akinira i Rubavu atangaje ko atiteguye kwakirira imikino yayo ku kindi kibuga kitari Stade Umuganda, byaje gutuma imikino yari kuhabera mu mpera z’iki cyumweru isubikwa.

Umukino Etincelles yari kuzakiramo APR FC wasubitswe
Umukino Etincelles yari kuzakiramo APR FC wasubitswe

Ferwafa yatangaje ko impamvu iyi mikino yasubitswe ari ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu Marines yagombaga kuhakirira Mukura VS, naho ku wa Gatandatu Etincelles ikakira APR FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka