Imikino iduhuza na Benin ni ingenzi - Umutoza w’Amavubi

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Carlos Ferrer, avuga ko imikino ibiri izabahuza na Benin n’ubwo itazaba yoroshye, ariko biteguye kuyibonamo umusaruro mwiza.

Carlos Ferrer
Carlos Ferrer

Ibi umutoza w’Amavubi yabivuze ubwo yahamagaraga abakinnyi 30 bitegura imikino izahuza u Rwanda na Benin, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 iteganyijwe tariki ya 22 n’iya 27 Werurwe 2023, aho yavuze ko bazi neza ko mu rugendo rwo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023, iyi mikino izaba ari ingenzi.

Ati “Mbere na mbere turabibona ko iyi mikino ibiri ari ingenzi kuri twe mu guhatanira itike, turabizi ko ubu Benin ifite ubusa. Ni ukuri no kuri bo ni imikino ibiri ya nyuma. Turimo gukora dutegura umukino, turimo kwiga ikipe y’igihugu ya Benin, bafite n’umutoza mushya rero nzi neza ko izaba ari imikino ikomeye kuri twe, ariko izaba ari n’imikino ikomeye kuri yo kuko twiteguye guhangana. Tuzi neza uburyo iyi mikino ari ingenzi kuri twe.”

Carlos Ferrer akomeza avuga ko kuba ikipe izabanza gukinira hanze tariki 22 Werurwe 2023, byaba byiza ibonye umusaruro mwiza kuko mu mukino wo kwishyura uzakinirwa i Huye ku wa 27 Werurwe 2023, haziyongeraho imbaraga z’abafana.

Ati “Umukino wa mbere uri hanze, rero kuri twe byaba byiza dushoboye kubona umusaruro mwiza mu mukino wa mbere, kandi twizeye ko hano mu Rwanda hamwe n’abafana bacu bose tuzaba dufite imbaraga zo kubona amanota atatu, kuko iyi ni yo ntego yacu, gukomeza guhanganira itike tunitegura imikino ikurikira turi mu mwanya mwiza n’amahirwe yo kubona itike.”

Abakinnyi 30 bahamagawe ku wa 10 Werurwe 2023, abakina imbere mu gihugu bazajya mu mwiherero ku wa Mbere tariki ya 13 Werurwe 2023, nyuma y’imikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona irimo gukinwa muri izi mpera z’icyumweru.

Abakinnyi 30 Amavubi yahamagaye bagomba kwitegura imikino ibiri na Benin
Abakinnyi 30 Amavubi yahamagaye bagomba kwitegura imikino ibiri na Benin
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka