Imibare y’ingenzi n’amateka nyuma y’umukino Bayern yanyagiyemo FC Barcelone

Mu mukino ikipe ya Bayern yaraye inyagiyemo FC Barcelona ibitego 8-2, wabaye umukino wanditswemo andi mateka muri Champions League

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu mukino wa ¼ cya Champions League, ikipe ya FC Barcelona yaraye inyagiwe na Bayern Munchen yo mu Budage ibitego 8-2, ibitego iyi kipe itahrukaga gutsindwa mu mateka yayo.

Fc Barcelone yaraye inyagiwe ibitego 8-2
Fc Barcelone yaraye inyagiwe ibitego 8-2

Nyuma y’uyu mukino hagiye hagarukwa kuri byinshi byawuranze, amateka mashya ndetse n’uduhigo wasize, haba kuri FC Barcelona, ndetse na Lionnel Messi iyi kipe ya FC Barcelone isanzwe igenderaho.

Messi na Cristiano, ntibari baherrutse gusiba imikino ya ½ cya Champions League

Ni abakinnyi babiri bamaze iminsi bayoboye umupira w’isi bitewe n’amateka banadika umunsi ku wundi, ndetse n’ibikombe bagiye begukana harimo na Champions League, ariko mu myaka 15 ishize, ni ubwa mbere aba bombi habuze n’umwe ugera muri ½ cy’iri rushanwa.

Ni ubwa mbere mu myaka 15 ishize, Messi na Cristiano Ronaldo habuze n'umwe ugera muri 1/2 cya Champions League
Ni ubwa mbere mu myaka 15 ishize, Messi na Cristiano Ronaldo habuze n’umwe ugera muri 1/2 cya Champions League

Ubwo ibi byaherukaga, hari mu mwaka w’imikino wa 2004/2005 ubwo igikombe cyegukanwaga n’ikipe ya Liverpool itsinze Milan AC kuri Penaliti, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije ibitego 3-3.

Bwa mbere kandi kuva mu mwaka w’imikino wa 2006-2007, ni ubwa mbere nta kipe yo muri Espagne igeze muri ½ cy’irangiza, aho iyi myaka yaranzwe no kuba Real Madrid, Fc Barcelone na Atletico Madrid zarabaga zihagera ndetse zikagera no mu mukino wa nyuma.

Kuva muri Mata 1951, ni ubwa mbere ikipe ya FC Barcelone itsinzwe ku kinyuranyo cy’ibitego bitandatu, ibi byaherukaga ubwo batsindwaga na Espanyol muri shampiyona ya Espagne.

Kuva muri Mata 1946, ni ubwa mbere Barcelone itsinzwe ibitego umunani, ikba yabiherukaga kubitsindwa icyo gihe na Seville yayinyagiye ibitego 8-0

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka