Imanishimwe Emmanuel ahawe APR, Rayon ihabwa Miliyoni 2RWf

FERWAFA yanzuye ko umukinnyi witwa Iminishimwe Emmanuel aba umukinnyi wa APR FC bidasubirwaho nyuma yo gusuzuma ikirego cyari cyatanzwe na Rayon Sports.

Imanishimwe Emmanuel yegukanwe na APR FC
Imanishimwe Emmanuel yegukanwe na APR FC

FERWAFA itanze uwo mwanzuro kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ukwakira 2016, mu nama yayihuje na Rayon Sports na APR FC.

Nyuma y’aho Imanishimwe yari yaratanzweho ikirego muri FERWAFA, iyo nama yanzuye ko aba umukinnyi wa APR FC, Rayon Sports igahabwa Miliyoni 3 n’ibihumbi 200RWf, bihwanye na 40% y’ayo yaguzwe.

Muri ayo mafaranga, Rayon Sports igomba nayo guhita iha APR Fc Milioni 1Frws y’indezo ku bakinnyi babiri bakuriye muri APR ari bo Rwigema Yves na Nova Bayama, aho buri wese yabariwe ibihumbi 500Frws nk’uko amategeko ya Ferwafa abiteganya.

Imanishimwe yaguzwe na APR ariko Rayon Sports itanga ikirego muri FERWAFA ko yari yarayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri kandi akaba yari yagiye muri APR iyo myaka ibiri itararangira.

Nyuma y’impaka ndende byemejwe ko uwo mukinnyi, ari umukinnyi wa APR; nk’uko byatangajwe na Kalisa Adolphe, Umunyamabanga mukuru wa APR FC ubwo yari avuye muri iyo nama

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

REYOR YARARWANYE NONE YARANESHEJWE ,A.P.R OYE

NTAWIHA JEAN.PIERRE yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Rayon hejuru, ibashije kuvanaho ikintu cy’uko APR ari ndahangarwa. Iyivanyemo batatu, kandi Imanishimwe Emmanuel ntabwo agendeye ubusa.

dggdgdg yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Ubwo bashakaga kumuduhuguza,nibihanagure.

Philos yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka