Ilaix Moriba wananiranye na FC Barcelona ikamugurisha ari mu baraye batsinzwe n’Amavubi (AMAFOTO)

Umukinnyi Ilaix Moriba usigaye ukinira ikipe ya RB Leipzig yo mu Budage, ari mu bakinnyi b’ikipe ya Guinea Conakry baraye batsinzwe n’Amavubi ibitego 3-0

Kuri uyu wa Mbere kuri Stade Amahoro, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahakiniye umukino wa gicuti yanatsinzemo ikipe ya Guinea ibitego 3-0, umukino wari ugamije gufasha Guinea kwitegura igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun.

Ikipe ya Guinea n’ubwo itari ifite Naby Keita wa Liverpool waraye ageze mu Rwanda muri iri joro, ni ikope ifite abakinnyi benshi bakina ku mugabane w’i Burayi mu makipe nka AS Roma, Leipzig, Olympiakos n’ayandi.

Muri ayo mazina ya Guinea twavuga nk’umukinnyi Moriba Kourouma Kourouma uzwi cyane nka Ilaix Moriba, uyu munsore w’imyaka 18 asigaye akinira ikipe ya RB Leipzig yo mu Budage, ikipe yagiyemo avuye muri FC Barcelone yo muri Espagne.

Ilaix Moriba yahoze muri Fc Barcelone, aha yari atsinze igitego kimwe rukumbi yatsindiye ikipe nkuru yarimo na Lionnel Messi
Ilaix Moriba yahoze muri Fc Barcelone, aha yari atsinze igitego kimwe rukumbi yatsindiye ikipe nkuru yarimo na Lionnel Messi

Ilaix Moriba ubwo yari muri Fc Barcelone y’abakiri bato yaje kwigaragaza atangira kwifashishwa mu ikipe nkuru yarimo Lionnel Messi n’abandi, gusa ubwo iyi kipe yifuzaga kumwongerera amasezerano ngo ajy no mu ikipe nkuru byavuzwe ko yaje kugorana ku bijyanye n’umushahara, Fc Barcelone ihita ifata umwanzuro wo kumugurisha muri Leipzig.

Kugeza ubu uyu musore byigezweno kuvugwa ko yazakinira Espagne, ubu ari mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Guinea bari mu Rwanda kwitegura CAN, aho ku munsi w’ejo yakinnye igice cya mbere mu mukino batsinzwemo n’Amavubi ibitego 3-0.

Ilaix Moriba na Hakizimana Muhadjili mu mukino yakinaga n'Amavubi
Ilaix Moriba na Hakizimana Muhadjili mu mukino yakinaga n’Amavubi

AMAFOTO: Niyonzima Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka