Ikipe yose yampa ibyo nifuza mu Rwanda nayikinira-Muhadjili avuga kuri Rayon Sports

Rutahizamu Hakizimana Muhadjili aratangaza ko ikipe yose mu Rwanda yamuha ibyo yifuza yayikinira kuko umupira w’amaguru awufata nk’akazi

Hakizimana Muhadjili umaze iminsi akina muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ubu yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo gutandukana na Emirates Fc yari amaze umwaka akinira, aho yahise ajya mu kato k’ibyumweru bibiri nk’uko amategeko y’ubuzima ajyanye no kwirinda Coronavirus abiteganya.

Hakizimana Muhadjili ashobora kwerekeza muri Rayon Sports yahoze azonga
Hakizimana Muhadjili ashobora kwerekeza muri Rayon Sports yahoze azonga

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, ubwo yabazwaga amakuru amaze iminsi avugwa ko agiye kwerekeza muri Rayon Sports ntiyigeze yemera ko bagiranye ibiganiro ariko avuga ko iramutse imuhaye ibyo yifuza bitamubuza kuyikinira.

“Umupira w’amaguru ni akazi kuri njye, kugeza ubu ikipe nakiniraga twatandukanye mu bwumvikane, ikipe yose yo mu Rwanda yanyifuza yaba ari Rayon Sports cyangwa indi nta cyambuza kuyikinira, gusa kugeza ubu nta kipe n’imwe twari twumvikana”

Muhadjili kandi yavuze ko n’ubwo ashobora kwerekeza mu yandi makipe yo hanze, ariko ikipe yo mu Rwanda bakumvikana mu masezerano bazagirana hagomba kuba harimo ingingo imwemerera kugenda nta mananiza igihe yaba abonye indi kipe hanze.

Muhadjili yamaze gutandukana n'ikipe ya Emirates FC
Muhadjili yamaze gutandukana n’ikipe ya Emirates FC

Uyu rutahizamu kandi wanakiniye amakipe nka Kiyovu Sports, Mukura na APR FC, avuga bimwe mu byamugoye mu ikipe yari amaze umwaka akinira, harimo no kuba muri shampiyona yabo hemerewe gukina abanyamahanga babiri gusa, bikaba byaratumye mu minsi ya nyuma atabona umwanya uhagije wo gukina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yagabanyije kunnywa inzoga akareka kubeshya Koko ko afite impano y’umupira

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka