- Ikipe ya Yanga SC yatanze inkunga igizwe na sima n’amabati
Iyi kipe yari iyobowe n’umuyobozi wayo Eng. Hersi Said, yatanze inkunga igizwe n’imifuka 200 ya sima ndetse n’amabati 700.
Ibi biza byibasiye u Rwanda mu ntangiriroo z’ukwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka, aho imvura yateje imyuzure n’inkangu mu Ntara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo bigahitana abantu 135, n’imitungo ifite agaciro ka Miliyari 222Frw.
Ibi biza kandi byakomerekeje abantu 111, hapfa amatungo arenga 4,255, hasenyuka inzu 3,000 ndetse n’imyaka yari iteye ku buso bungana na hegitare 3,100 irangirika.
Ikipe ya Young Africans iri mu Rwanda, ifite umukino wa CAF Champions League aho yakirwa na Al-Merrikh SC yo muri Sudan, umukino uba kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda z’amanywa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|