Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena 2021 nibwo hakinwaga imikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona, aho amakipe agera kuri ane yari agifite ibyago byo kuba yaherekeza Muhanga mu cyiciro cya kabiri.
Umukino wari urimo imibare myinshi, ni umukino wahuje ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye Sunrise aho buri kipe yari gutsindwa yashoboraga guhita isubira mu cyiciro cya kabiri.
Ikipe ya Sunrise yaje gufungura amazamu mbere y’uko igice cya mbere kirangira, kirangira kikiri icyo gitego 1-0.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Nizeyimana Jean Claude uzwi ku izina rya Rutsiro yatsinze igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Gorilla.
Ku munota wa 88 w’umukino, ikipe ya Gorilla yaje kubona penaliti, iza guterwa neza na rutahizamu witwa Rodrigue, bongeraho iminota itanu, birangira Gorilla itsinze ibitego 2-1.
Nyuma yo gutsindwa, Sunrise yahise isubira mu cyiciro cya kabiri, ikaba ikurikiye Muhanga yasoje shampiyona ku mwanya wa nyuma itanatsinze umukino n’umwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|