Ikipe ya RDF yatsinze ingabo z’u Burundi mu mikino ya gisirikare

Ikipe ya ya APR FC ihagarariye ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mikino ya gisirikare iri kubera Uganda, yatsinze iy’ingabo z’u Burundi ibitego 3-0

Mu mukino wa kabiri w’u Rwanda mu mikino ya gisirikare iri kubera i Nairobi muri Kenya, ikipe ya APR FC ihagarariye ingabo z’u Rwanda muri iyi mikino, yihereranye Muzinga ihagarariye ingabo z’u Burundi ibatsinda ibitego 3-0.

Sugira Ernest watsinze igitego muri uyu mukino
Sugira Ernest watsinze igitego muri uyu mukino

Ibi bitego byatsinzwe na Ishimwe Kevin watsinzemo ibitego bibiri, ndetse na Sugira Ernest watsinze igitego kimwe, ari nawe watsinze igitego ku mukino wa mbere ubwo batsindaga Uganda.

Abakinnyi babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC yahise iba iya mbere n’amanota 6, Kenya ikaba iya kabiri n’amanota 4, Tanzania amanota 3, Uganda inota rimwe naho u Burundi ubusa, APR FC ikaba ikazongera gukina ku wa Gatatu.

Umutoza ashimira Ishimwe Kevin watsinze ibitego bibiri
Umutoza ashimira Ishimwe Kevin watsinze ibitego bibiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nibyiza cyane nishimiye inshinzi ya apr fc ibyo byerekana aho urwanda rugeze mu iterambere mumupira iyaba ikipe yigihugu amavibi nayo yakoraga nkibyo turabakunda cyane

nsanzumuhire jean bosco yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

APR FC izabikora ndabizi,arega tubatubari hafi nu bwobwose tubrikure kubw’amaso

ni BIENFAIT muri congo democratic yanditse ku itariki ya: 20-08-2019  →  Musubize

NATWE NKABAFANA BA A P R TWISHIMIYE INSINZI TURABASHIMIYE. OYEEE!

NIYONYUNGU yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka