Mu mukino wa kabiri w’u Rwanda mu mikino ya gisirikare iri kubera i Nairobi muri Kenya, ikipe ya APR FC ihagarariye ingabo z’u Rwanda muri iyi mikino, yihereranye Muzinga ihagarariye ingabo z’u Burundi ibatsinda ibitego 3-0.
Ibi bitego byatsinzwe na Ishimwe Kevin watsinzemo ibitego bibiri, ndetse na Sugira Ernest watsinze igitego kimwe, ari nawe watsinze igitego ku mukino wa mbere ubwo batsindaga Uganda.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC yahise iba iya mbere n’amanota 6, Kenya ikaba iya kabiri n’amanota 4, Tanzania amanota 3, Uganda inota rimwe naho u Burundi ubusa, APR FC ikaba ikazongera gukina ku wa Gatatu.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza cyane nishimiye inshinzi ya apr fc ibyo byerekana aho urwanda rugeze mu iterambere mumupira iyaba ikipe yigihugu amavibi nayo yakoraga nkibyo turabakunda cyane
APR FC izabikora ndabizi,arega tubatubari hafi nu bwobwose tubrikure kubw’amaso
NATWE NKABAFANA BA A P R TWISHIMIYE INSINZI TURABASHIMIYE. OYEEE!