Ikipe ya Rayon Sports itsinze As Kigali, yerekeza ku mukino wa nyuma

Mu mukino wo kwishyura wa ½ mu gikombe cy’Amahoro. Rayon Sports itsinze As Kigali ibitego 3-2, bituma izahura ku mukino wa nyuma na APR Fc yatsinze Espoir 1-0.

Kwizera Pierrot yishimira igitego cy'intsinzi cya Rayon Sports
Kwizera Pierrot yishimira igitego cy’intsinzi cya Rayon Sports

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga, bigoranye Rayon Sports ibashije gusezera AS Kigali bari baranganyije mu mukino ubanza igitego 1-1, aho Rayon ibashije kuyitsinda 3-2.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo yabanje igitego ku munota wa 15, ku ishoti rikomeye ryatewe na Kwizera Pierrot maze umunyezamu wa As Kigali ashiduka incundura zinyeganyega.

Nyuma y’iminota mike AS Kigali yaje guhita yishyura ku gitego cyatsinzwe na Kabula Mohamed, ndetse na Mico Justin ahita yongeramo ikindi gitego biba bibaye 2-1.

Ikipe ya Rayon Sports yaje guhita ikora impinduka yinjizamo Nshuti Dominique Savio, waje no guhita aha umupira Ismaila Diarra wahise atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura.

Abafana ba Rayon Sports bari benshi, aha bishimiraga intsinzi
Abafana ba Rayon Sports bari benshi, aha bishimiraga intsinzi

Ikipe ya Rayon Sports yasabwaga gutsinda uyu mukino kuko kunganya byari gutuma isezererwa, yaje gukomeza gushakisha igitego, maze umunyezamu wa As Kigali aza gufata umupira yarenze urubuga rwe, Rayon Sports ihabwa Coup-Franc maze Kwizera Pierrot aza kuyinjiza neza maze Rayon Sports iba igize 3-2.

Murenzi Abdallah n'ubwo atari akiri muri Rayon Sports ariko yahoraga hafi y'ikipe
Murenzi Abdallah n’ubwo atari akiri muri Rayon Sports ariko yahoraga hafi y’ikipe

As Kigali yakomeje gushaka uko yakwishyura igitego, ndetse no mu minota ya nyuma y’umukino umunyezamu wa Rayon Sports aza gufata nabi umupira, umukinnyi wa AS Kigali ahita awutera mu izamu n’umutwe, ariko Manishimwe Djabel wari wagiyemo asimbuye aza guhita wukuramo mu gihe benshi bari babaze ko igitego cyinjiye

Manishimwe Djabel wari wabanje ku ntebe y'abasimbura, yagiyemo acungura Rayon Sports ku munota wa nyuma
Manishimwe Djabel wari wabanje ku ntebe y’abasimbura, yagiyemo acungura Rayon Sports ku munota wa nyuma
Nzayisenga Jean d'Amour uzwi ku izina rya Mayor yari yahawe umwanya wo kubanzamo
Nzayisenga Jean d’Amour uzwi ku izina rya Mayor yari yahawe umwanya wo kubanzamo

Rayon Sports yari yakoze impinduka ku bakinnyi babanje mu kibuga

Ababanjemo muri Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Jean D’Amour Mayor, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugisha François Master, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Mugheni Fabrice, Irambona Eric na Ismaila Diarra.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Apr Tuzayinyagira ibitego 3-1

Niyonzima J Damascene yanditse ku itariki ya: 3-07-2016  →  Musubize

Apr Rayon Sport Izayinyagira Ibitego 3-1

Niyonzima yanditse ku itariki ya: 3-07-2016  →  Musubize

Apr Tuzayinyagira Ibitego 3-1

Niyonzima yanditse ku itariki ya: 3-07-2016  →  Musubize

reyon tuzabikora 2 1

satu yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

ngewe mpise ngira ubwoba ntabwo tujya dutsinda apr 2 kikurikirana none wabona natwe itunyagiye gsa uzatsinda azakigyane ntakundi ark wabona twongeye tikagipfura ndavuga igikona.

francisco ngarukiyintwali yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

Iyi nkenya yari yaratwitendetseho ariko izabarize abandi!

Mugisha yanditse ku itariki ya: 1-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka