Ikipe ya Rayon Sports itangaje ko yavuye mu gikombe cy’Amahoro

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bumaze gutangaza ko buvuye mu gikombe cy’Amahoro, buvuga ko bwatewe n’amategeko ya FERWAFA adasobanutse

Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko bamaze kuva mu gikombe cy’Amahoro bitewe n’amategeko babona ko adakurikizwa uko bikwiye

"Twari twaramaze kwishyura ikibuga, twateguye abakinnyi kuko tuzi agaciro k’igikombe cy’Amahoro. Ariko amategeko tutumva atanasobanutse, gufata umukino ugashyirwa ku wa Gatanu kandi dufite undi ku Cyumweru ntibisobanutse"

"Ibi byatunaniye biraturenga dusanga tutagomba gukora ibintu huti huti, twabonye harimo kutuvuna, babikora nkana cyangwa indi mpamvu."

"Turababwira ko Rayon Sports nk’ikipe ikundwa n’abanyarwanda, turashaka ko amategeko azajya yubahirizwa"

"Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kuyikura mu irushanwa, twandikiye FERWAFA tubibamenyesha, ubwo bafate abo twari guhura bakomeze"

Rayon Sports yagombaga gukinira kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa Gatatu ariko, ariko ku Cyumweru akarere ka Muhanga kabamenyesha ko hari ibikorwa bijyanye n’umunsi mpuzamahanga w’abagore bizahabera, ndetse no gusoza imikino y’Umurenge Kagame Cup.

Akarere ka Muhanga kabimenyesheje Rayon Sports na Ferwafa kuri uyu wa Mbere binyuze mu nyandiko.

Rayon Sports yaje kuvugana n’ubuyobozi bwa Stade ya Bugesera babemerera ko uwo mukino wazahabera, babimenyesha FERWAFA nayo iza kubemerera kuri uyu wa Kabiri ibimenyesha amakipe bireba.

Kuri uyu wa Gatatu Saa tanu na 31 Rayon Sports yaje kumenyeshwa ko uwo mukino utakibaye.

Ibi ni ibiganiro byabaye hagati ya FERWAFA, Rayon Sports n’Intare mbere yo gusubika umukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka