Ikipe ya Pepiniere yarihiye Mutuelle abantu 200 ku Kamonyi

Mu irushanwa yateguye ryari rigamije gukusanya inkunga yo kurihira Mutuelle abatishoboye mu karere ka Kamonyi, Pepiniere yarihiye abantu 200 ubwisungane mu kwivuza

Mu mpera z’iki cyumweru ku kibuga cy’akarere ka Kamonyi kiri ku Ruyenzi, habereye umukino wa nyuma w’irushanwa ryari rimaze iminsi rihuza amakipe ane yo mu cyiciro cya kabiri ari yo Unity Fc, AS Muhanga na Heroes FC.

Unity Fc (yambaye icyatsi) yatsinzwe na Pepiniere ibitego 2-1
Unity Fc (yambaye icyatsi) yatsinzwe na Pepiniere ibitego 2-1

Iri rushanwa ryaje kurangira ryegukanywe n’ikipe ya Pepiniere yaje gutsinda ikipe ya Unity Fc ibitego 2-1, bituma iyi kipe ihita yegukana igikombe yari yanateguye, nyuma yo kurirangiza iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu

Munyankumburwa Jean Marie Vianney uyobora ikipe ya Pepiniere, yadutangarije ko iri rushanwa bariteguye mu rwego kugira uruhare mu iterambere ry’akarere ka Kamonyi iyi kipe inabarizwamo, maze bahitamo gukusanya inkunga yo kugurira ubwishingizi mu kwivuza “Mutuelle de Sante”.

Ikipe ya Pepiniere yishimira intsinzi
Ikipe ya Pepiniere yishimira intsinzi

Iyi nkunga yaje gukusanywa hifashishijwe iri rushanwa mu mafaranga yishyuzwaga ku bibuga, maze aza gushyikirizwa akarere ka Kamonyi ari nako kazashyikiriza iyi nkunga abo izagenerwa

Amakipe yitabiriye yanahawe ibihembo birimo imipira yo gukina
Amakipe yitabiriye yanahawe ibihembo birimo imipira yo gukina

Pepiniere byayifashije no kwitegura Shampiona y’icyiciro cya kabiri, aho izakoresha Milioni 30

Iyi kipe igimba gutangira imikino ya Shampiona y’icyiciro cya kabiri kizatangira mu mpera z’iki cyumweru, iri rushanwa ngo ryaifashije kwitegura iyi mikino ngo irebe ko yzagaruka mu cyiciro cya mbere

“Iri rushanwa ryadufashije kwitegura icyiciro cya kabiri, kuko amakipe twahuriymo nayo ntiyari yoroshye, ubu twizeye ko twazitwara neza tukagaruka mu cyiciro cya mbere, aho tuzakoresha amafaranga ari hagati ya Milioni 25-30”

Munyankumburwa Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Pepiniere
Munyankumburwa Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Pepiniere

“Ubu twatangiye ibiganiro n’akarere ka Kamonyi ngo kabe kajya katwunganira, sinavuga ngo ibiganiro bigeze aha, ariko biratanga icyizere ko bazadufasha, cyane ko basanzwe banaduha ikibuga dukoreraho imyitozo tukanahakirira imikino ya Shampiona” Munyankumburwa Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Pepiniere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka