Wari umukino w’umunsi wa 10 wa Shampiona wagombaga guhuza aya makipe yombi kuri stade ya Kicukiro, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016.
Uyu mukino ntiwabaye nyuma y’aho abasifuzi n’abagize ikipe ya AS Kigali bategerezaga iyi kipe bakayibura, bikarangira ikipe ya AS Kigali yitahiye.
Mbere y’uyu mukino byari byavuzwe ko iyi kipe isanzwe ikinira ku Ruyenzi itazitabira uyu mukino, bitewe n’uko itishimiye ihagarikwa ry’ikibuga cyayo ryakozwe, Shampiona yaratangiye.
Umukino wa mbere Pépinière yagombaga kwakirira ku Ruyenzi ukimurwa, ni umukino yagombaga gukina na APR FC. Byarangira ku munota wa nyuma wimuriwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Amakuru atugeraho akavuga ko iyi kipe itabyishimiye ndetse ikanemeza ko itazongera kwemera kujya gukinira i Kigali kandi ifite ikibuga cyari cyarasuwe na FERWAFA ikemera ko kizakinirwaho.
Ubu hakaba hategerejwe icyemezo FERWAFA izafata, niba iyi kipe ishobora kuba yaterwa mpaga ndetse ikanahanwa.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo uvugango bayihane iziriki imiyoborere yakajagari niko bigomba kugenda Merci
amakosayosenayashyirakuriferwafaniyoyicaibintu
ibi sibyo KBS ferwafa izahane iyi kipe kbs