Ikipe ya Musanze yasubukuye guhemba abakinnyi bari barahagarikiwe amasezerano

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze bwatangaje ko bwafashe umwanzuro wo guhemba abakinnyi bayo amezi atatu, ariko bakazahabwa 40% by’umushahara

Hari hashize iminsi ikipe yaMusanze itangaje ko ihagaritse amasezerano abakinnyi bari bafitanye n’ikipendetse n’imishahara guhera mu kwezi kwa Mata 2020, kuzageza igihe icyorezo cya Cornavirus kizagabanuka imikino igasubukurwa, ikaba ari nayo kipe yabimburiye andi guhagarika amasezerano.

Abakinnyi ba Musanze bemerewe guhembwa andi mezi atatu
Abakinnyi ba Musanze bemerewe guhembwa andi mezi atatu

Kuri uyu wa Gatanu nyuma y’ibiganiro byahuje abaterankunga b’iyi kipe by’umwihariko akarere ka Musanze kemeye kugira mafaranga gaha iyi kipe, haje gufatwa umwanzuro ko abakinnyi n’abandi bakozi basanzwe bahembwa n’iyi kipe bazabona imishahara y’amezi atatu (Mata, Gicurasi na Kamena), ariko bakazajya bahembwa 40%.

Mu bazabona aya mafaranga ariko ntihabarirwamo umutoza w’iyi kipe uheruka gusezererwa kubera kutumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe

Ikipe ya Musanze yemeje aya makuru inyuze ku rubuga rwayo rwa twitter
Ikipe ya Musanze yemeje aya makuru inyuze ku rubuga rwayo rwa twitter

Ubwo aya amsezerano yahagarikwaga, Umunyamabanga w’iyi kipe Makuza Rutishereka Jean yari yabwiye Kigali Today ko ibi byatewe n’uko akarere ka Musanze kari kabandikiye kabamenyesha ko amafaranga bagenerwaga atazakomeza kuboneka.

Yagize ati "Icyemezo cyo guhagarika guhemba cyatewe n’uko umuterankunga mukuru wacu ari we Akarere ka Musanze yatumenyesheje ko abakozi batari mu kazi batazongera guhembwa, natwe rero twabimenyesheje abakinnyi by’umwihariko uku kwezi kwa kane."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza kbs, nibabahembe wenda ahari iki kiza cyazagenda umupira ukongera gukinwa.

dffdfd yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka