Ikipe ya Mukura yasabiwe kongererwa ingengo y’imari

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Huye batanze icyifuzo cy’uko ingengo y’imari akarere kagenera Mukura FC ikwiye kongerwa.Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Huye batanze icyifuzo cy’uko ingengo y’imari akarere kagenera Mukura FC ikwiye kongerwa.

Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Huye basabye ko Ikipe ya Mukura yongererwa Ingengo y'Imali
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Huye basabye ko Ikipe ya Mukura yongererwa Ingengo y’Imali

Babigarutseho kuri uyu wa 30 Kamena 2017, mbere y’uko bemeza ingengo y’imari aka karere kazifashisha mu mwaka 2017-2018, kuko basanze iyi kipe yaragenewe miriyoni 72 gusa.

Dr. Jean Chrisostome Ngabitsinze, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Huye, agira ati “ Ariya mafaranga yagenewe Mukura kuva mu myaka itandatu ishize. Ahanini ni ayo kwishyura imishahara. Simpamya ko abakinnyi bandi amafaranga bahembwaga mu myaka itandatu ari yo bagihembwa.”

Yungamo ati “N’ibiciro ku isoko byagiye byiyongera, wareba n’andi makipe afashwa n’uturere ugasanga twebwe turacyari inyuma. Nka Bugesera igenerwa miriyoni zisaga 170.”

Bivugwa kandi ko amakipe akomeye nka APR, police na AS Kigali yo afite ingengo y’imari irenga miriyoni 300 ku mwaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye yongeraho ko aho imishahara y’abakinnyi yatangiriye gusoreshwa Mukura yari ikwiye kugenerwa byibura miriyoni 96, na bwo abakinnyi bakomeje guhembwa nk’uko bisanzwe.

Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yashingiye kuri ibyo byifuzo, isaba komisiyo y’ubukungu yayo kuziga kuri iki kibazo, ikareba amafaranga Mukura ikwiye kugenerwa n’aho yava, bityo mu gihe cyo gusubiramo ingengo y’imari (révision budgétaire) ikazongererwa.

Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru bavuga ko kongerera ingengo y’imari Mukura bishobora kuzakuraho isubira inyuma ry’iyi kipe ryagaragaye mu mwaka 2016/17 kuko yarangije shampiyona iri ku mwanya wa 12 n’amanota 32, nyamara umwaka wawubanjirije yari yaje ku mwanya wa 3 n’amanota 60.

Iri subira inyuma ahanini ryaturutse ku kavuyo kayigaragayemo katumye abakinnyi babiri bari bayifatiye runini bagurwa n’amakipe afite ubushobozi.

Abagize inama njyanama y’Akarere ka Huye banifuje ko Huye yakongererwa ingengo y’imari nk’akarere karimo umujyi wa kabiri kuri Kigali, kuko gasabwa gukora byinshi mu kuwuteza imbere, nyamara kagenerwa ingengo y’imari yenda kungana n’iy’utundi turere.

Mu mwaka 2017-2018 Huye izakoresha amafaranga 15,893,288,471. Iyi ngengo y’imari yenda kungana n’iy’utundi turere tudafite imijyi ya kabiri nka Kirehe izifashisha 12,286,933,405 na Ngororero izakoresha 15,871,000,000.
Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo ndabishyigikiye,ntakintu umijyi nka Huye warushwa na Nyamata ikiyubaka,muyongerere bugdet cyane ko dufite ikibuga cyiza!

Monghali yanditse ku itariki ya: 2-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka