Ikipe ya Gasogi yasinyishije myugariro ukomoka muri DR Congo

Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha m imyaka ibiri myugariro ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gusinyisha rutahizamu Iradukunda Bertrand wakiniraga ikipe ya Mukura VS, iyi kipe yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri Beya Beya Hervé wari usanzwe ukinira ikipe ya AS Maniema yo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Beya Beya Hervé wasinyiye Gasogi United imyaka ibiri
Beya Beya Hervé wasinyiye Gasogi United imyaka ibiri

Uyu myugariro unakinira ikipe y’igihugu ya Republika iharanira Demokarasi ya Congo, ni umwe mu bakinnhyi basezereye Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 iyinyagiye ibitego 5-0 yabatsinze mu mukino wo kwishyura, mu gihe mu mukino ubanza bari banganyirije ubusa ku busa i Rubavu.

Gasogi yatangaje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter
Gasogi yatangaje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter

Usibye kandi uyu Beya Beya Hervé na Iradukunda Bertrand, iyi kipe iheruka no kongerera amasezerano umunya-Liberia Herron Berrian Scalra ukina mu kibuga hagati, ikaba yaramusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho Emmy byaba Byiza ugiye ubanza gusubiramo ukareba ko haraho wibeshye.

Murakoze

Innocent yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka