Ikipe ya Gasogi United yasinyishije umukinnyi wa 10

Gasogi United yatangaje ko yaraye isinyishije TUYISENGE Hakim uzwi ku izina rya Dieme, akaba yakiniraga ikipe ya Etincelles

Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yasinyishije umukinnyi wo mu kibuga hagati wakiniraga Etincelles, witwa Tuyisenge Hakim uzwi ku izina rya Dieme, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Tuyisenge Hakim yamaze kuba umukinnyi wa Gasogi United
Tuyisenge Hakim yamaze kuba umukinnyi wa Gasogi United

Iyi kipe ya Gasogi United yagaragaye cyane ku isoko uyu mwaka, uyu abaye umukinnyi wa cumi isinyishije, ikaba ivuga ko intego ifite uyu mwaka ari ukwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda.

Kugeza ubu Gasogi kandi yamaze gusinyisha Iradukunda Bertrand wakiniraga Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC, Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC.

Yasinyishije kandi umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est, Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel, Mazimpaka André wavuye muri Rayon Sports, ndetse na Iddy Museremu bise Intare y’akanwa Rwabwiga, uyu akaba ari we watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Burundi ishize.

,

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka