Ikipe ya Etincelles mu ihurizo ry’aho izakura miliyoni 70Frw

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC mu Karere ka Rubavu butangaza ko bufite ihurizo ryo kubona miliyoni 70 ziyongera kuri miliyoni 80 ihabwa n’Akarere kugira ngo ishobore gushyira mu bikorwa ibyo yateganyije mu ngengo y’imari ya 2019-2020.

Ubuyobozi bw'ikipe ya Etincelles mu nama n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles mu nama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles bubitangaje nyuma yo guhura n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buyitera inkunga, kugira ngo baganire ibyagezweho mu mwaka wa 2018-2019 n’ibyo iyi kipe iteganya gukora mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020.

Ikipe ya Etincelles, isanzwe ifashwa n’Akarere ka Rubavu, ivuga ko uyu mwaka yitwaye neza kuko yarangije iri ku mwanya wa munani, ariko ikaba yifuza kuzaza mu myanya itandatu muri shampiyona y’umwaka w’ingengo y’imari utangiye.

Ruboneza Gedeon, Perezida w’ikipe ya Etincelles, avuga ko bakeneye miliyoni 70 ziyongera kuri 80 bagenerwa n’Akarere buri mwaka kugira ngo bashobore kugera ku byo biyemeje.

Ruboneza yagize ati « Turateganya gushaka aho dukura miliyoni 70 ziyongera kuri 80 tugenerwa n’Akarere, mu byo duteganya gukora harimo gukora umwiherero tukaganira n’inzego zitandukanye, birimo kwegera abafatanyabikorwa kugira ngo dushobore kubona ariya mafaranga. »

Ruboneza Gedeon asaba Akarere kujya gatangira igihe amafaranga kagenera Etincelles kuko iyo atinze atuma hari ibisubira inyuma. Naho ku birebana no kongera abafatanyabikorwa, ngo bagiye kongera amatsinda y’abakunzi bayo (fan clubs) mu mirenge kandi ikipe ikabasanga aho bari kugira ngo barusheho kuyiyumvamo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu n'umuyobozi w'ikipe ya Etincelles bunguranye ibitekerezo ku hazaza h'iyo kipe
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu n’umuyobozi w’ikipe ya Etincelles bunguranye ibitekerezo ku hazaza h’iyo kipe

Ikipe ya Etincelles imaze imyaka ibarirwa muri 30 iri mu cyiciro cya mbere. Akarere ka Rubavu (ari na ko muterankunga mukuru wayo) kavuga ko mu gihe ikipe idakoresheje umutungo neza katazakomeza kuyifasha nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert abihera ku modoka iyi kipe yigeze guhabwa n’umukuru w’igihugu, ariko yagira ikibazo ikabikwa kugeza imezemo ibyatsi, ikagurishwa byinshi byarangiritse.

Perezida w’Ikipe ya Etincelles FC Ruboneza avuga ko icyo kibazo bagisanze ariko ko bagurishije ibyuma byayo, amafaranga bakuyemo ikipe ikayakoresha. Avuga kandi ko mbere y’uko Akarere kabaha amafaranga habanza kugenzurwa imikoreshereze y’ayabanje gutangwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert asaba ikipe kwegera abaturage no kongera ubushobozi ihereye ku bakorera mu Karere ka Rubavu kugira ngo ishobore kwihaza mu byo ikenera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka