Ikipe ya AS Kigali yirukanye abatoza Eric Nshimiyimana na Mutarambirwa Djabil

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona ibitego 2-1, AS Kigali yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza wayo Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabil kubera umusaruro muke.

Eric Nshimiyimana
Eric Nshimiyimana

Iki cyemezo kije nyuma y’uko iyi kipe yatangiye shampiyona iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kubera abakinnyi bakomeye yaguze ariko nyuma y’iminsi icyenda ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikaba kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri aho ifite amanota 16 ku manota 27 amaze gukinirwa kugeza ubu.

Iyi kipe kandi mu mikino itanu iheruka gukina yatsinzemo umukino umwe yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1 tariki ya 1 Ukuboza 2021 ku munsi wa gatandatu wa shampiyona ari na wo yaherukaga gutsinda, inganyamo imikino itatu, itsindwa umukino umwe yatsinzwemo na Rayon Sports ku munsi wa cyenda ari na wo utumye umutoza Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabil birukanwa.

Eric Nshimiyimana yari ari mu ikipe ya AS Kigali ayigarutsemo bwa kabiri kuva tariki ya 18 Nyakanga 2019 aho umwaka ushize w’imikino wa 2020-2021 yafashije ikipe ya AS Kigali kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona aho yarangije inganya amanota na APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ku kinyuranyo cy’ibitego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka